in

Ikipe ya FAR Rabat yo muri Morocco isanzwe ikinamo Imanishimwe Emmanuel Mangwende ihanze amaso umukinnyi w’inkingi ya mwamba muri APR FC

Ikipe ya AS FAR Rabat ibarizwa muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu gihugu cya Morocco ikomeje kwifuza myugariro wo hagati mu ikipe ya APR n’Ikipe y’Igihugu Amavubi.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo ikipe ya AS FAR Rabat yatangiye kwifuza Niyigena Clement, bikaba bivugwa ko iyi kipe iri mu zikomeye muri Afurika yamaze kugeza ubusabe muri APR FC.

Kugeza ubu amakuru ahari ni uko ubuyobozi bwa APR FC bwifuza kuzarekura Niyigena Clement ubwo uyu mwaka w’imikino uzaba urangiye akaba aribwo yakwerekeza muri AS FAR Rabat mu gihe yaba itanze amafaranga menshi kuko hari n’andi makipe y’i Burayi amwifuza.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ntabwo ikozwa ibyo kurekura Niyigena Clement muri uku kwezi kwa Mutarama kuko ni we bubakiyeho mu mutima w’ubwugarizi kandi barifuza ko abafasha kwegukana igikombe cya 21 cya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Niyigena Clement yakiniye amakipe atandukanye arimo Intare FC, Marines FC, Rayon Sports na APR FC yagezemo mu mpeshyi y’umwaka ushize.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dj Briane akigera mu Rwanda yamennye umuceri w’ubugambanyi yakorewe na Social Mula I Burayi akenda kuhasiga ubuzima

Nyaruguru: umwarimu yatawe muri yombi nyuma yo gusambanya umunyeshuri w’imyaka 8