in

Nyaruguru: umwarimu yatawe muri yombi nyuma yo gusambanya umunyeshuri w’imyaka 8

Mu karere ka Nyaruguru haravugwa inkuru y’umwarimu ukekwaho gusambanya umunyeshuri w’imyaka 8 yigisha.

Uyu mwarimu w’imyaka 34 yigisha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nyabimata, akaba yatawe muri yombi na RIB.

Uyu mwarimu yatawe muri yombi ku wa 4 Mutarama 2023, asanzwe aho yari atuye mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Nyabimata.Kugeza ubu uyu mwarimu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Muganza mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye izashyikirizwa ubushinjacyaha.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Murangira B. Thierry yavuze ko iki cyaha uyu mwarimu yagikoze mu bihe bitandukanye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe ya FAR Rabat yo muri Morocco isanzwe ikinamo Imanishimwe Emmanuel Mangwende ihanze amaso umukinnyi w’inkingi ya mwamba muri APR FC

Pakistan: Afite abana 60 kandi yifuza gukomeza kubyara