in

Ikipe ya Apr Fc iri kuganiriza abanyamahanga babiri bari gukora itandukaniro muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda

Ikipe y’Ingabo iri mu mpera z’ibiganiro ku bakinnyi babiri bakina mu busatirizi muri shampiyona y’u Rwanda.

Nyuma yo kugura abanyamahanga batandukanye ariko ntibayihe ibyo yabifuzagamo, ikipe ya APR FC yatangiye gutekereza ku banyamahanga bakina muri shampiyona y’u Rwanda.

Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

Abakinnyi iyi kipe y’Ingabo ikomeje kuganira na bo ndetse ibiganiro bikaba bigeze ku musozo, ni rutahizamu wa Musanze FC, Peter Agblevor na Yawanendji Christian Théodore Malipangou ukina mu busatirizi bwa Gasogi United.

Amakuru  twamenye, ni uko iyi kipe y’Ingabo yiteguye kubatangaho ibyo ikipe za bo zibifuzamo ndetse abakinnyi bo bakaba barashimye ibyo bemerewe n’iyi kipe.

Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

Umwe mu bari hafi ya Peter ukomoka muri Nigeria, yabwiye UMUSEKE ko umukinnyi yishimiye kwifuzwa na APR FC ndetse ibiganiro hagati y’impande zombi bisa n’ibyarangiye.

Ati “Sha Peter Agblevor yashimye ibyo bamuhaye. Hasigaye ko Musanze FC ibishyiraho umukono gusa kuko aracyayifitiye amasezerano.”

Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

Kuri Yawanendji ho, abayobozi b’ikipe y’Ingabo baramushimye ndetse bamaze no kubimubwira, nawe hasigaye ko ubuyobozi bwa Gasogi United bubiha umugisha gusa.

Mu gihe nta cyaba gihindutse, aba bakinnyi bombi bazatangira gukinira ikipe y’Ingabo mu mikino yo kwishyura y’uyu mwaka w’imikino.

ADVERTISEMENT: “Ushaka serivise zijyanye na Air Condition (A/C) zo mu modoka kugira ngo muri ibi bihe by’ubukonje imodoka yawe ikubere paradizo watugana. Dukorera i Remera ku Gisimenti kandi n’aho waba uri hose muri Kigali turagukorera. Tuvugishe kuri 0736 426 442. Murakaza neza iwabo w’amahumbezi. “

Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakozi ba RIB 16 bakiriye ruswa ingana na Milioni 4.527.500RWF

Azi Luvumbu na Muhire Kevin! Rayon Sports isinyishije rutahizamu mushya w’umunya-Guinée ubanza mu ikipe y’igihugu y’iwabo