in

Ikipe ishobora gutwara igikombe uyu mwaka iyi ishobora kuba ari sezo yayo yanyuma igahita ikurwaho burundu

Nyuma y’iminsi myinshi ikipe ya AS Kigali ititwara neza, biravugwa ko iyi sezo ishobora kuba iya nyuma ikinnye muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda.

Hashize igihe kinini bivugwa cyane ko Umujyi wa Kigali ugowe no gukomeza gutera inkunga amakipe 3 akina Shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda ahubwo kugirango biborohere ikipe ya AS Kigali yasenkwa hagasigara ikipe ya Kiyovu Sports na Gasogi United.

Ibi byongeye kuzamuka mbere y’umukino ikipe ya Rayon Sports yanganyijemo n’iyi kipe ya AS Kigali Aho perezida wayo witwa Shema Fabrice yabwiye bamwe mu bo bafatanya kuyobora iyi kipe ko uyu mwaka ashaka kureba ubushobozi iyi kipe ifite yabona ntakintu kirimo agahita asaba ko yasenkwa burundu.

Ibi bibaye Hari igihe ikipe 2 zagomba kumanuka mu cyiciro cya kabiri uyu mwaka zirimo Espoir FC, Marine FC, Rutsiro FC hashobora kumanuka imwe Indi igasigara mu mwanya w’iyi kipe ya AS Kigali mu gihe yaba yesezeye burundu muri Shampiyona.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Heritier Luvumbu yabwiye nabi umutoza Haringingo Francis wifuza gutwara igikombe cya shampiyona

Abantu 5 basanzwe mu nzu bapfuye