in

Heritier Luvumbu yabwiye nabi umutoza Haringingo Francis wifuza gutwara igikombe cya shampiyona

Heritier Luvumbu Nzinga yabwiye umutoza Haringingo Francis Christian ko Rayon Sports itazapfa gutwara igikombe cya shampiyona mu gihe ubuyobozi butari gutanga umushahara neza.

Mbere y’uko Rayon Sports icakirana na AS Kigali bamwe mu bakinnyi bavuga rikumvikana muri Rayon Sports barimo Heritier Luvumbu na Essomba Leandre Willy Onana babwiye umutoza ko kuba batari bahembwa bishobora kuzabaviramo gutakaza igikombe.

Amakuru dukesha Radio Fine FM ni uko Heritier Luvumbu Nzinga yabwiye umutoza Haringingo Francis Christian ko ubuyobozi bwa Rayon Sports butifuza gutwara igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere kuko butari gutanga umushahara uko bikwiye.

Ikipe ya Rayon Sports ntabwo yari yahemba umushahara w’ukwezi kwa Gashyantare 2023, gusa iyi kipe iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 46 mu gihe APR FC ya mbere ifite amanota 49.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Essomba Onana yahaye isezerano ridasanzwe ubuyobozi bwa Rayon Sports nyuma yo kumutakambira bamusaba kongera amasezerano

Ikipe ishobora gutwara igikombe uyu mwaka iyi ishobora kuba ari sezo yayo yanyuma igahita ikurwaho burundu