in ,

Ihangana ridasanzwe hagati ya Real Madrid na PSG rigeze ahakomeye

RM vs PSG

Ikipe ya Real Madrid yakomeje gutangaza ko ikeneye cyane umusore w’umwongereza Bamidele Alli ukinira ikipe ya Tothenham Hotspurs ku mafaranga atagira ingano, gusa si iyi kipe yo mu mugi w’i Madrid gusa kuko n’ikipe ya Paris Saint Germain nayo yahise izana isizi y’amafaranga igaragaza ko ikeneye uyu musore ukiri muto.

Mercato : le Real veut doubler le PSG pour un grand talent anglais

Nyuma yuko PSG yatangaje ko yiteguye gutanga akayabo k’amafaranga asaga Miliyoni 44 z’amapound kandi ikipe ya Totthenham yari yatangaje ko ikipe imwifuza igomba gutanga miliyoni 60 z’amapound, ikipe ya Real Madrid nkuko tubikesha ikinyamakuru AS yatangaje ko yiteguye kumena Miliyoni 58 z’amapound kugirango ihite yegukana uyu mwana w’imyaka 21 gusa, ibi bikaba byabaye agatereranzamba ubwo uyu musore mu kiganiro n’abanyamakuru yatanagaje ko bitamugwa nabi aramutse yerekeje muri amwe mu makipe akomeye ku isi.

Tukaba dutegereje kureba aho uyu musore ukomeje kugaragaza impano idasanzwe azerekeza mu minsi iza.

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Lil G yiyamye bidasubirwaho abakobwa bakomeje kumutereta bamusaba ibidashoboka

Kibondo by Shyaka G