in ,

Igikorwa Juventus yatangiye cyo gusahura Fc Barcelona abakinnyi bakomeye iragikomeje(Inkuru irambuye)

messi-suarez-neymar-inaiesta

Ikipe ya Juventus Fc yo mu gihugu cy’ubutaliyani nyuma yo kwizengurutsa mu gihugu cya Espagne ishaka abakinnyi ba nyirantabwa, batagikoreshwa muri Espagne, nyuma kandi yo kuzan auwitwaga umusaza i Catalugna Dani Alves  akaba yarabateretse ku mukino wa nyuma muri Champions league uyu mwaka, kuri ubu nyuma yo kuneka ko Andrés Iniesta Luján atamerewe neza muri iriya kipe, yatangiye ibiganiro byimbitse ngo irebe ko yakwigarurira uyu musore w’imyaka 33.

Image result for Iniesta

Inkuru dukesha ikinyamakuru Futbol italiano iravuga ko nyuma yuko ubuyobozi bw’ikipe ya Juventus bwatangiye kwegera bwihishwa uhagarariye umukinnyi Iniesta mu mategeko ngo baganire uko uyu musore yakwerekeza muri iyi kipe nyuma yuko bahaguze uwitwaga umusaza Dani Alves akabaha umusaruro ushimishije, ninako kandi mu ikipe ya Fc Barcelona bari gushakira hasi no hejuru abakinnyi bo hagati bo kuza kuziba icyuho cy’uyu mukinnyi utagikina nka mbere muri iyi kipe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe ya Liverpool Fc ikaba yamaze kwibikaho umunyezamu ukomeye ku isi

Dore ukuntu amakipe azambara saison itaha aho Real Madrid yahigitswe ku mwanya wa mbere w’ikipe yambara neza