in

Igikanu cyari kivunitse: Umukinnyi w’ikipe ya APR FC akomeje kuba iciro ry’imigani nyuma yo kwandagazwa n’umukinnyi wa Kiyovu Sports akagwa nabi (video)

Myugariro w’ikipe ya APR FC Ishimwe Christian ukina kuri nimero 3 yandagajwe n’umukinnyi w’ikipe ya Kiyovu Sports Selumogo Ally Omar ukina kuri nimero 2 maze arakumbagurika mu buryo bugayitse.

Mu mashusho akomeje gucacana ku mbuga nkoranyambaga akomeje kuvugisha imbaga y’abantu bitewe nibyo Selumogo yakoreye umusore wa APR FC nyuma yo kumwambika icyo benshi bazi ku izina rya cobo maze na we akagwa nabi kuko atari abyiteguye.

Ibi byatumye uyu musore Ishimwe Christian abagarukwaho n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bagiye babona aya mashusho gusa burya abakina umupira w’amaguru bo bazi neza ko ibyamubayeho ari bintu bisanzwe ko umuntu agukora akantu kakagusebya kimwe n’uko nawe iyo waramutse neza ukamukora gusa abafana bo ngo bareba ibihari.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yaguye nk’amabere! Umukinnyi wa KIYOVU SPORTS yacenze uwa APR FC agusha inda hasi (VIDEWO )

“Uko wari umuzi ubu siko akimeze” Impinduka zabaye kuri Mutoni Assia zaciye igikuba(Videwo)