in

Icyo wamenya ku ikipe igiye kuzatana mu mitwe na APR FC mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League nubwo ishobora kugarukira aho

Icyo wamenya ku ikipe igiye kuzatana mu mitwe na APR FC mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League nubwo ishobora kugarukira aho

Kuri uyu wa gatatu ku isaha ya saa Saba z’i Kigali nibwo tombora y’ijonjira ry’ibanze rya CAF Champions League ndetse na CAF Confederations Cup yabaye ndetse ikipe ya APR FC yisanga yatomboye ikipe yo mu gihugu cya Somalia.

Abantu bari bategerezanyije amatsiko menshi makipe y’u Rwanda, amakipe azahura nayo muri iyi mikino nyafurika. Ikipe ya APR FC yari itegerejwe, yatomboye Gaadiidka FC yatwaye igikombe cya Shampiyona umwaka ushize mu gihugu cya Somalia.

Icyo wamenya ku mateka y’iyi kipe. Ntabwo Gaadiidka FC yigeze igira ibigwi byinshi muri iyi mikino dore ko mu mwaka 1991 ari bwo yitabiriye CAF Confederations Cup ndetse ihita iviramo mu ijonjora ry’ibanze. Iyi kipe imaze gutwara ibikombe bya Shampiyona 2 icya 1990 ndetse 2022. Gaadiidka FC ikina yambara umwenda w’ubururu.

Gaadiidka FC ibarizwa I Mogadishu mu murwa mukuru wa Somalia. Iyi kipe yakirira imikino yayo kuri Sitade yitwa Babadir Stadium yakira ibihumbi 30 bicaye neza. Gaadiidka FC ikina yambara umwenda w’ubururu.

APR FC nyuma yo gutombora Gaadiidka FC niramuka iyikuyemo izahita ihura na Pyramid FC yo mu gihugu cya Misiri cyangwa Egypt mu rurimi rw’icyongereza. Ikipe ya Rayon Sports yo ntabwo izakina ijonjora ry’ibanze kubera amanota ifite yagize ubwo yageraga kure mu mikino nyafurika iheruka kwitabira.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ni umwe mu bagabo bahinduye ubuzima bwange! Umuhanzi Roskana yasutse amarangamutima ye kuri Element amubwira amagambo yuzuye urukundo ku isabukuru ye

Uwayezu Jean Fidel intego yazanye ayigezeho! Rayon Sports nayo itomboye neza