in

Icyatumye Lionel Messi ava mu ikipe yamukujije FC Barcelona akajya muri Paris Saint Germain

Kizigenza mu guconga ruhago Lionel Messi uvuka muri Argentina mu gace bita Rosario ubu ukinira ikipe ya Paris Saint Germain (PSG) yo mu gihugu cy’ubufaransa.

Uyumusore yaje muri PSG avuye mu ikipe ya FC Barcelona yo mu gihugu cya Esipanye. Iyi kipe yamureze akiri muto akurira mu kademi kayo bita Ramaziya birangira ageze mu ikipe y’abakuru ya FC Barcelona.

Umupira arawutera karahava ibitego arabitsinda atanga ama pase avamo ibitego Messi arakundwa i Camp Nou sitade ya Barcelona.

Byaje gutungurana havugwako yavuye muri Barcelona. Ni nyuma y’ubukene bwari bwibasiriye FC Barcelona.

Amakuru dukesha ikinyamakuru cyomuri esipanye nu ko Messi yatse ibyamirenge ikipe ya Barcelona kugira ngo ayigumemo.

Urugero ikipe kujya imutegera indege yihariye ye wenyine izajya imujyana mu biruhuko bya Noheri muri Argentina, Agahembwa umushahara wa miliyoni 493 z’amadorari na bonasi ingana nka miliyoni 71 z’amadorari icyanyuma n’uko hari gushyirwaho imwanya y’ibyicaro yihariye muri sitade ya Camp Nou umuryango wa Messi uzajya wicaramo.

Ibi ikipe ya Barcelona yarabyanze iramureka aragenda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Hamenyekanye ikipe izasimbura APR FC mu irushanwa rya Made in Rwanda

Umunyamakuru uri mu bakunzwe mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we (Amafoto)