in

Hamenyekanye ikipe izasimbura APR FC mu irushanwa rya Made in Rwanda

Nyuma y’uko ikipe ya APR FC yikuye mu irushanwa rya Made in Rwanda igomba kuzasimbuzwa ikipe ya Musanze FC itozwa n’Umunya-Kenya Frank Onyango Ouna.

Irushanwa rya Made in Rwanda ryateguwe na Rwanda Convention Bureau ‘RCB’ ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’.

Iri rushanwa ryari ryatumiwemo amakipe yabaye aya mbere muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka ushize w’imikino, ayo makipe akaba ari APR FC, Kiyovu Sports, AS Kigali na Raton Sports.

Kubera ko ikipe ya AS Kigali ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya CAF Confederations Cup yahise isimbuzwa Mukura Victory Sports yabaye iya 5 muri shampiyona ishize.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nzeri 2022, binyuze mu kiganiro Urukiko rw’Ubujurure cya Fine FM ikipe ya APR FC yamenyesheje abakunzi b’umupira w’amaguru ko itazaryitabira ikaba igomba guhita isimbuzwa Musanze FC yasoje ku mwanya wa 6.

Iri rushanwa rishobora gutangira mu mpera z’iki cyumweru, ikipe izaryegukana ikaba izahembwa miliyoni 5 z’Amanyarwanda, iya kabiri ihabwe miliyoni 4, mu gihe iya gatatu izahembwa miliyoni 3.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Urukundo mu bicu: Miss Grace Bahati yerekanye ifoto arimo kurebana akana ko mu jisho n’umugabo we

Icyatumye Lionel Messi ava mu ikipe yamukujije FC Barcelona akajya muri Paris Saint Germain