in ,

NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE YEGOKOYEGOKO NdababayeNdababaye

Ibyo umunyamakuru Ruvuyanga akoreye Byiringo Lague mbere y’ubukwe bwe ntazabyibagirwa.

Rutahizamu wa APR Fc akaba na rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’uRwanda Amavubi Byiringiro Lague yahawe inka n’umunyamakuru w’imikino Nkurunziza Emmanuel Ruvuyanga ukora kuri Radiyo y’uRwanda kubera yabashije gutsinda igitego ku mukino Apr Fc yatsinzwemo na RS Berkane ibitego 2-1 mu mikino ya Caf Confederation cup aho Apr Fc yasezerewe ku kinyuranyo cy’igitego 1.

Uyu munyamakuru ubwo yari mu kiganiro cy’imikino kuri Radiyo Rwanda muri icyi gitondo kuwa kabiri taliki 7 ukuboza yagize ati” Ubwo umukino wa RS Berkane na Apr Fc wari ugiye kubera mu muri Morocco Byiringiro yambwiyeko ari butsinde igitego atitaye ku biri buve mu mukino. Nange namubwiyeko natsinda icyo gitego nzamuha inka ku munsi we w’ubukwe none yaragitsinze, ubwo rero ngiye kuva mu kiganiro njye gutanga inka namwemereye mu bukwe bwe”

Ibi yabivuze mu gihe Byiringiro Lague  yasabye anakwa umukunzi we Uwase Kelia nyuma yuko bwari bwasubitswe kubera umukino Apr Fc yari igiye guhura na RS Berkane.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi Byiringiro Lague Bamuzaniye Umugeni Araturika Ararira Kubera Ibyishimo Mu Muhango Wo Gusaba (Video)

Wari uziko kunywa urumogi bigabanya intangangabo?ibyago byibasira abagabo barukunda