in

NdabikunzeNdabikunze

Ibyo ukwiye kwirinda niba wumva utarinjira mu rukundo.

Hari ibintu uba ugomba kwirinda niba uzi ko utarinjira mu rukundo kugira ngo wirinde ingaruka mbi zavamo.

1.Kwemera gahunda ye (Rendez-vous)

Birashoboka cyane rwose ko niba udashobora kwifatira icyemezo ushobora kwemera rendez- vous uhawe n’umuntu umutima wawe utaramufungukira, ariko menya ko niba utarahamanya n’umutima wawe ko uwo muntu umukunda by’ukuri kwemera ko gahunda, ukemera ko agusohokana cyangwa umusura ni ukwita mu kagozi. Ni byiza ko ubigendamo gake.

2.Kwemera impano uhawe yose

Iyo utarakunda by’ukuri ni ukwishyira mu kaga kwemera impano y’umuntu utamenera amabanga y’umutima wawe yose. Kwemera impano uhawe bishobora kuguta mu mutegeko wo kuvuga ngo ‘ndemeye kandi mu by’ukuri udahamanya n’umutima wawe’ ko ukunda uwo muntu.

3.Kuvuga YEGO kubera amafaranga

Uba ubizi neza ko mudakundana kuki wemera kuvuga YEGO kubera amafaranga?. Bitinde bitebuke umutima wawe ugera aho ukagutamaza kuko wo ntubeshyeshywa amafaranga kandi igihe umutima wakwimye amahoro ubaho uhangayitse.

4.Gushingiranwa n’umuntu kuko urimo gusaza

Burya bamwe bemera kuvuga ngo YEGO kuko barimo gusaza kandi bakaba bagomba gushyingirwa byanze bikunze nyamara ntibaba bakundanye by’ukuri. Ni ukwita mu rwobo ntuzabikore.

5.Kwemera kuba inshuti y’abantu mudakundana

Bamwe iyo bakwatse urukundo nturubahe bagusaba ubushuti, kubumwemerera ni ukwita mu gatego. Uyu muntu ntabwo aba ashaka ubushuti busanzwe ahubwo aba ashaka urukundo rwuzuye. Ntiwamenya niba uzagera aho ugahinduka ngo wumve umukunze, cyangwa we azagera aho akikuramo ko agushakaho urukundo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyabugogo: Umujura Arakubiswe//Afashwe yibye Ibikapu, mugenzi we abaye indembe(Video)

Umusore yahatiwe kunywa uburozi yari agiye guha inshuti ye||dore ibyamubayeho(Video)