in

NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Umusore yahatiwe kunywa uburozi yari agiye guha inshuti ye||dore ibyamubayeho(Video)

Umusore yakubiswe ahatirwa kunywa ibinyobwa yari yashyizemo uburozi ngo yice inshuti ye bari basohokanye .

Nk’uko umuntu ukoresha Twitter witwa Dayo abitangaza ngo aba basore bombi bari basohokanye kugirango basangire icyo kunywa. Ariko umwe yagiye mu bwiherero maze undi abonye mugenzi we agiye ahita asuka uburozi muri soda ya mugenzi we.

Ku bw’amahirwe, umuntu yamubonye ashyira ibintu mubinyobwa abimenyesha abandi basore.Muri videwo yasangijwe ku rubuga rwa interineti, uyu musore ushinjwa uburozi bw’ikinyobwa agaragara yicaye hasi akubitwa mu gihe abandi bagabo bamukikije bamuhatira kunywa ibyo yaroze.

Bamwe mu bagabo bagaragara bamukubita kuko bamushinja kuroga ibyo kunywa by’inshuti ye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo ukwiye kwirinda niba wumva utarinjira mu rukundo.

Amakuru meza ku bakunzi ba Ismael Mwanafunzi wa RBA