in

Ibyo nyina wa Kylian Mbappe yamuvuzeho.

Fayza Lamari ubyara rutahizamu Kyian Mbappe, yatangaje ko umwana we ibiganiro biri kugenda neza nta gihindutse ashobora kuguma mu mujyi w’u Bufaransa.

Kylian Mbappe yashakaga guhindura ikipe ndetse by’umwihariko akerekeza muri Real Madrid ariko ntabwo byamukundiye kuko ibyo yashakaga byose nta na kimwe cyamuhiriye. Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Le quipe, Fayza Lamari ubyara Mbappe yavuze ko ibiganiro biri kugenda neza hagati ya Mbappe na PSG. Yagize ati: “Turi kuvugana na PSG muri ibi bihe kandi ibiganiro biri kugenda neza.”

“Navuganye na Leonardo ushinzwe siporo mu ijoro ryashize, kandi ibintu bimeze neza Mbappe azagumya gutanga buri kimwe kugeza twegukanye Champions League. Kyian Mbappe agomba kwishima njye na Mbappe buri kintu cyahinduka isaha kuyindi.”

Fayza Lamari yabajijwe kubijyanye no kuba Mbappe ashaka gukinira Real Madrid yemeza ko umuhungu we aricyo kintu ahora arota. Yagize ati” ndabizi abafana ba PSG ntago bishimye ariko Mbappe yavukanye inzozi zo kuzakinira Real Madrid na PSG.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amagambo Haruna Niyonzima yavuze mbere yuko U Rwanda rukina na Uganda

I Rulindo habereye impanuka ikomeye.