in

NdababayeNdababaye NDASETSENDASETSE YEGOKOYEGOKO NdabikunzeNdabikunze

Ibyo Koffi Olomide yakoreye umuhanzi Bruce Melodie ntabwo azabyibagirwa

Mu ijoro ryo kuya 4 ukuboza, Bruce Melodie amaze guhura na Koffi Olomide yahise yerekeza kuri Country Records atangira umushinga w’indirimbo wari uri gukorwa na Producer Element.

Kuva Bruce Melodie yerekeje kuri studio, abari kuri Ubumwe Grande Hotel abantu bari biteze ko Koffi Olomide agiye kwitera amazi agahita ajya muri studio aho yagombaga gusanga Bruce Melodie, icyakora si ko byagenze.

Uwaduhaye amakuru wari hafi ya Koffi Olomide, yagize ati “Abantu bose bari biteguye, bazi ko bagiye muri studio gukorana indirimbo na Bruce Melodie, baje gutungurwa no kumva ko bihindutse ko uyu muhanzi agiye kuruhuka.”

Bruce Melodie wari muri studio acyumva inkuru y’uko Koffi Olomide atakibonetse, yafashe icyemezo cyo gukomeza iyi ndirimbo kugira ngo nibitanakunda azayisohorere.

ku mugoroba wo kucyumweru Koffi Olomide yafashe indege aragenda badakoze indirimbo bari bemeranyije.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Senateri Evode Uwizeyimana Yasezeranye Imbere y’Imana N’umukunzi We (Video)

Kigali Bamwe Irabasiga!! Benshi Batangariye Imihanda Igihe Kubakwa Mu Mujyi Wa Kigali (Photos)