in

NdabikunzeNdabikunze

Ibyo Diamond Platnumz yakorewe n’umuryango we ni ubwa mbere bimubayeho.

Ku nshuro ya mbere mu buzima bwe umuhanzi Diamond Platnumz yirengagijwe n’abagore batatu babyaranye ku munsi we w’amavuko ntihagira n’umwe umwifuriza isabukuru nziza ndetse nabana be biba bityo.

Diamond Platnumz buri tariki ya 2 Ukwakira yizihiza isabukuru y’amavuko, kuri iyi nshuro ashobora kuba yarategereje byibuze ko umwe mu bagore babyaranye amwifuriza umunsi mwiza agaheba.

Diamond Platnumz wabyaranye na Zari abana babiri, Hamisa Mobetto umwe na Tanasha Donna umwe, ubusanzwe bajyaga bamwibuka ku munsi we w’amavuko(ntihaburaga ubikora) ariko kuri iyi nshuro nta n’umwe wabikoze, yaba kumushyira ku nkuta zabo z’imbuga nkoranyambaga cyangwa se kuvuga ku butumwa bwe yashyize ku rukuta rwe.

Uretse aba bagore kandi n’abana be (cyane abo yabyaranye na Zari) bajyaga bafata amashusho bakayakwirakwiza bifuriza se isabukuru nziza, kuri iyi nshuro ntabyo bakoze.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Video: Umusore yataye umugeni we ujya kwibyinira imbyino zidasanzwe.

IFOTO Y’UMUNSI: Mu byishimo byinshi The Ben atunguye Pamella.