in

Ibyiza byo kurara nta kariso wambaye benshi batazi

Benshi muri twe iyo hakonje turara twambaye imyenda yo kurarana naho iyo hashyushye twiyambarira ikariso gusa tukaryama. Gusa abahanga bemeza ko kurara wambaye ikariso atari byiza haba ku bagabo cyangwa abagore.

Ni ibihe bibi byo kurarana ikariso?

Haba ku bagabo no ku bagore ibibi byo kurarana ikariso birahari kandi bishobora kwirindwa.

Ku bagore

Abagore bakunze kwambara nubusanzwe imyenda ibegereye bityo n’ikariso bambara zikunze kuba zibegereye ndetse bamwe banambara udukabutura tubafashe cyane. Iyo ubize icyuya, mikorobe zinyuranye cyane cyane za bagiteri zihita zibona uko zororoka bityo waryama wambaye ikariso imyanya yawe y’ibanga ntibone uko ihumeka neza ndetse na za mikorobe zikabona uko zororoka bikaba byakuviramo indwara zinyuranye zaba iziterwa na mikorobe (infections) cyangwa se uburyaryate no kwishimagura haba ku gitsina cyangwa ahahegereye nko mu ntantu.

Bikarushaho kuba bibi ku babira ibyuya nijoro cyane cyane abageze mu myaka yo gucura cyangwa ababa ahantu hashyushye kuko iyo ubize ibyuya na nijoro byongera bya byago byo kurwara indwara ziterwa na mikorobe.

Twibutse ko ku ruhu rwacu haba mikorobe nyinshi, iyo rero zibonye akantu gatuma zororoka zibikora zitajuyaje kandi ingaruka zshobora kuza zikomeye cyane.

Ibi kandi bikomeza kwiyongera no ku bagore badakunda kogosha insya kuko na zo ziba indiri ya mikorobe iyo hajemo akuya.

Ku bagabo

Ku bagabo naho nko ku bagore kurarana ikariso byongera uburyaryate mu mayasha, no ku dusabo tw’intanga ndetse bishobora kongera ibyago byo kurwara indwara ziterwa n’imiyege zirangwa no kuvuvuka mu mayasha no munsi y’udusabo tw’intanga.

Ikindi kibi cyane ni uko bigira ingaruka ku myororokere aho bishobora gutera kutabyara.

Kuko intanga ngabo hari ubushyuhe zitihanganira, kuba wiriwe wambaye ikariso ukanayirarana bituma amabya nk’uruganda rukora intanga akomeza kuba mu bushyuhe ibi bikagira ingaruka mbi ku ntanga aho zishobora gukorwa nabi, gupfa cyangwa kuba nkeya bityo amahirwe yo kubyara akagenda agabanyuka.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
2 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Veronique uwidutije
Veronique uwidutije
1 year ago

Murakoze kutugira inama

Kanakuze Salumu
Kanakuze Salumu
1 year ago

Bagenda nta nizo bambaye nkaswe kuryama utayambaye, ahubwo basigaye bararana ubusa

Hatagize igikorwa abanyeshuri ibihumbi n’ibihumbi bagiye kurara muri stade

Amashirakinyoma ku nkuru ziri kuvuga ko umuhanzi Makanyaga Abdul yitabye Imana