Mu masaha y’umugoroba wo kuri iki cyumweru kuri stade ya ULK huzuye abanyeshuri biga mu bigo bacumbikirwa babuze uko bajya ku bigo bigaho.
Ku banyeshuri batuye mu mujyi wa Kigali cyangwa se abegereye stade ya ULK ababyeyi babo bari kuza ku bafata bakabasubiza mu ngo babuze imodoka.
NESA itangaza ko biterwa n’ababyeyi badakurikiza ingengabihe maze bakohereza abana ku munota wa nyuma.
Ubu hakomeje kwibazwa aho aba banyeshuri baturutse mu ntara bararara, kubera ubwinshi bwabo, ibigo bimwe na bimwe biri gushakira aho abanyeshuri babo barara gusa abandi hatagize igikorwa bari burare muri iyi stade.
Nubundi ntago bashakaga gusubirayo