in

Ibyishimo byamurenze nyuma yo gusoza kaminuza ku myaka 93 ari mu ba mbere

Umukecuru w’imyaka 93 yitwa Maria Josefina,yasazwe n’ibyishimo byinshi ubwo yasozaga amasomo ya Kaminuza ari mu banyeshuri bagize amanota meza. Yigaga ibijyanye na Business Administration muri kaminuza yitwa CEUMA University yo muri Mexico. Umwuzukuru we witwa Maricruz tariki 20 Ukwakira 2021 nibwo yagaragaje ibyishimo bidasanzwe by’uko nyirakuru yasoje kaminuza ari mu kiciro cy’abafite amanota menshi.

Yifashishije urubuga rwe rwa Twitter mu gusangiza abantu aka gashya, maze bituma inkuru y’uyu mukecuru rukukuri ikwirakwira ku mbuga nkoranyambaga. Yanditse agira ati” Nyogokuru yasoje kaminuza mu bijyanye na Business Administration ku myaka 93, ntabwo narambirwa kubisangiza abandi”.

Yakomeje agira ati”Yasoje n’amanota meza”. Uyu mukecuru wakoze agashya ni nyina w’abana 7, akaba nyirakuru w’abana 14, akaba afite n’abuzukuru 8. Asoza Kaminuza yarenzwe n’amarangamutima maze mu ijambo rigufi agira icyo avuga ati” Nari nishimye nibwiraga ko ntazabigeraho”. N’ubwo ashaje, nyuma yo gusoza kaminuza ngo yizeye gutera indi ntambwe mu buzima.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bavuga icyangwe we yari arenze! Gihozo Smartgirl mbere yuko ajya kureba Bruce Melodie dore ibyo yikoreye (video)

Birangiye Andereya, Petero na Pawulo bahuye na Bruce Melodie