in

Ibyari inzozi bibaye impamo biravugwa ko Prince Kid na Miss Elsa bahamije urwo bakundana

Biravugwa ko Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa yasezeranye imbere y’amategeko na Ishimwe Dieudonne Alias Prince Kid wamubereye sebuje igihe kinini ndetse bakagirana urukundo rw’ibanga rwaje ku menyekana cyane muri mata 2022 .

Kuri uyu wa kane tariki 2 Werurwe 2023 ,nibwo ku mbuga nkoranyambaga ,cyane urubuga rwa twitter hatangiye gukwirakwira amakuru avuga ko Iradukunda Elsa na Ishimwe Diedonne baherekejwe n’inshuti n’umuryango bahamije isezerano ry’urukundo rwabo imbere y’amategeko mu Murenge , nubwo hatigezwe hagaragazwa amafoto cg ngo hatangazwe byinshi kubirebana n’uyu muhango.

Urukundo rwa Prince Kid na Elsa rwavuzwe cyane ubwo Prince Kid yari afunzwe akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye kugitsina byavugwaga ko yakoreye abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.

Ishimwe Dieudonne niwe nyiri kompanyi ya Rwanda Inspiration Backup yateguraga irushanwa rya Miss Rwanda guhera mu mwaka wa 2012 iza kwamburwa iri rushanwa mu mwaka ushize wa 2022.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Mugisha
Mugisha
1 year ago

Uduhaye urugero rwiza mukobwa mwiza uzakomerezaho kdi imana izabigushoboze

Pasiteri yatangaje inkuru mbi ku bakobwa n’abagore bafite Dreadlocks ku mitwe yabo

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutangaza umukinnyi w’ukwezi muri 3 bahanganiraga iki gihembo