in ,

IBYAHISHWE :Dore impamvu bivugwa ko Donald Trump akorana n’imbaraga z’umwijima (Illuminati)

Nyuma yuko Donald Trump atowe bamwe mu bari batamushyigikiye bahinze umushyitsi maze batangira kuvuga ko ari iherezo ry’igihugu cyabo,bamwe nubwo babivugaga babitewe n’uburakari bw’uko Hillary Clinton bari bashyigikiye yari amaze gutsindwa izuba riva icyo gihe,ntibigeze bamenya ko amagambo bavugaga yahuraga neza n’ayavuzwe n’umuhanuzi Nostaradamus wabayeho mu myaka 400 ishize,kuri ubu Trump aravugwaho kuba mu gatsiko k’abakorana n’imbaraga z’umwijima kandi ababivuga bafite icyo babishingiraho.

YEGOB.RW yifashishije inyandiko zandiswe na Express.co.uk ndetse na Theconspiracyzone na Thrutherz yashatse kubagezaho ukuri ku mikoranire n’imbaraga z’umwijima bivugwa kuri uyu musaza wagwije ifaranga akaba agiye kurenzaho kuyobora igihugu cy’igihangange ku isi.
Intangiriro yo kwita Trump umwe mu bagize Illuminiti ni ibimenyetso yagiye akorera mu ruhame ,icya mbere n’igihe yafotowe yakoze ikimenyetso cy’amahembe 2 (horned hand).

Ubusanzwe iki ni ikimenyetso abenshi bemeza ko gihurirwaho n’ababa muri aka gatsiko k’ibanga ,iki kimenyetso kandi cyagiye gikorwa kandi n’abategetsi bakomeye bavuzweho kuba muri Illuminati muri USA nka Barack ,Obama,Bill Clinton,George W Bush n’abandi.

Donald-Trump

Ikindi kimenyetso simusiga gikomeje gutuma na none Trump ashyirwa mu majwi n’umubare 666 yakoreye mu ruhame,ubusanzwe uyu mubare Bibiliya (Isezerano Rishya) ivuga ko ugaragaza Sekibi,ndetse ukba ukoreshwa n’abaramya shitani (Satanistes),si ibyo gusa ariko kuko uyu mugabo yakoze n’ikimenyetso cya pyramid icuritse na none kigaragara kandi kigakoreshwa  mu rusengero rw’abahimbaza satani.

Trump-Illuminati
Ibi byose tuvuga nawe wabyibonera muri aya mafoto

Trump-Illuminati


Igikomeza gutera ubwoba kandu ni abavuga ko Trump ari we umuhanuzi Nostradamus yaba yarahanuye uzayobora USA mbere yuko intambara ya 3 y’isi iba,Nostradamus wabayeho mu kinyejana cya 16 yamenyekanye mu guhanura ibintu bigasohora birimo inkubara Adolf Hitler yakubise Uburayi,izamuka n’ubukomerezwa bwa Bonaparte,ihirikwa ry’umwami Louis wa 16 ,,,….ndetse abemera ibyo yagiye avuga bemeza ko aho mu gitabo cye “Quatrain 81″ agira ati”Uzi guhangana asakuza azaba umugaba w’ingabo ,Imvugo ye izaba itandukira,icyo gihe umujyi uzashaya mu bwoba bw’inzitane”
Abakurikiye umuhanuzi Nostradamus bavuga ko Uhangana asakuza yashatse kuvuga ari “Trump” nk’uko yabigaragaje ubwo yiyamamazaga naho kuba azaba umugaba w’ingabo akaba ari uko namara kujya mu ngoro y’umukuru w’igihugu mu kwezi kwa Mutarama umwaka wa 2017 azanahita aba umugaba w’ikirenga w’ingabo za Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

Abakurikiye cyane uyu muhanuzi bakomeza bagaragaza magambo yanditse mu gitabo cye cyane cyane ari ku muzingo wa 50 aho avuga ko uyu mugabo uhanganye asakuza ngo azatuma ubukungu bw’amahanga buzahara ndetse ngo ububasha azaba afite buzatuma atangiza intambara y’isi ya 3 izakoreshwamo intwaro z’uburozi kabutindi,ari nayo ngo izaba intandaro yo kurimba kw’abenshi mu batuye uyu mubumbe.
Ni byinshi amatwi yakira kuri ubu ariko kandi ibi byo bisaba gutegereza maze igihe kikaduhishurira ukuri .koko se Trump niwe wanyuma ugiye kuyobora igihugu cy’igihangange ku isi ? ahubwo se koko akorana n’imbaraga z’ukuzimu? ntagisubizo cya nyuma wabona kuri ibi bibazo usibye kurebesha amaso ibiriho ariko ntabwo twakibagirwa kubabwira ko Theconspiracyzone ivuga ko ifite umutangabuhamya yashatse kugira ibanga wemeza ko uyu mugabo yahawe n’imbaraga zo kugenga intekerezo z’abantu (Mind Control) ku buryo ashobora gukoresha umuntu icyo adashaka.

Si Trump gusa uvugwaho kuba muri kano gatsiko gakorana n’imbaraga zidasanzwe kuko n’uwo bari bahanganye ndetse n’umugabo we babivuzweho kenshi(Hillary na Bill Clinton)

Image result for hillary clinton is illuminati
Hillary akora amahembe ya Sekibi,(Hornded Hand )
Image result for bill clinton is illuminati
Bill Clinton akora umubare 666

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Iyumvire uko ibyashyikiye Knowless aribyo byenda gushyikira Diamond na Zari

Irebere ihinduka ry’imiterere y’umukunzi wa Yannick Mukunzi nyuma y’ibihe bitoroshye yanyuzemo (amafoto)