in

Ibyago bikabije ku bagabo batanywa inzoga bagahitamo kwinywera ibiryohereye nka Fanta (UBUSHAKASHATSI)

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Tsinghua iherereye mu mujyi wa Beijing mu gihugu cy’Ubushinwa bwagaragaje ko abagabo banywa ibiryohereye birimo amasukari , urugero nka  Fanta bagira ibyago bingana na 57% byo kubura umusatsi ukagenda uvaho gahoro gahoro bagasigarana uruhara.

Bijyanye no kuba ngo byibura abagabo bangana na 63% bari mu kigero cy’imyaka 18 kuzamura  bashobora kunywa fanta 1 ku munsi ,ngo ibyo bibaha ibyago bingana na  25% byo kugenda batakaza umusatsi wabo ku buryo birangira bagize uruhara kandi kenshi bamwe bakiri bato.

Banavuga ko igihe umugabo unywa fanta imwe kugera kuri 3 mu cyumweru nawe aba afite ibyago bya 21% byo kubura umusatsi ,mu gihe unywa guhera kuri fanta 4  kuri 7 (cg ibindi biryohereye birimo amasukari) agira ibyago bingana na 26% byo kugenda abura umusatsi.

Ikindi cyago cyo kunywa ibiryohereye byibura agakombe kamwe ku munsi ku mugabo ni uko bimugiraho ingaruka zingana na 25% zo kurwara agahinda gakabije.

Ubu bushakashatsi bukaba bwarakorewe ku bagabo bagera ku 1,028 bari mu kigero cy’imyaka 18 kugera kuri 45.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
2 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Ven
Ven
1 year ago

Nizere ko BRALIRWA NA SKOL Ltd bari bukugurire pe.

Jean
Jean
1 year ago

Ubwo bushakashatsi bwatewe inkunga n’uruhe rwengero.???_🤓😂

Rusizi: Umugabo ufite uburwayi bwo mu mutwe yakoze igikorwa cy’ubutwari cyatumye abandi baturage bazima bakorwa n’isoni

Umunyamakuru Mutabaruka wa Radio 1 yiyamye bikomeye Eddie Sabiti ukorera Televiziyo Rwanda