in

Rusizi: Umugabo ufite uburwayi bwo mu mutwe yakoze igikorwa cy’ubutwari cyatumye abandi baturage bazima bakorwa n’isoni

Mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Gihundwe haravugwa inkuru y’umuturage ufite uburwayi bwo mu mutwe kandi akaba anafite ubumuga bwo kutavuga, yagaragaye ari gusanira inzu umuturage utishoboye, bituma bamwe mu baturage bumva bakozwe n’isoni kuba barushijwe ubutwari n’uyu ufite ikibazo cyo mu mutwe.

Ibi byabereye mu mudugudu wa Tuwonane mu kagari ka Gatsiro, aho umubyeyi w’abana babiri ufite umugabo ufunze witwa Umubyeyi Salima, uba mu nzu yangiritse kuko harimo umwenge wanyuragamo abajura n’inyamaswa, ariko uyu muturage bavuga ko afite uburwayi bwo mu mutwe yiyemeje kumusanira agapfuka uwo mwenge wari urimo.

Uyu mubyeyi aganira na Radiotv10 dukesha iyi nkuru yavuze ko uyu muturage ufite uburwayi bwo mu mutwe n’ubumuga bwo kutavuga yaje afata igiti amwereka ko agiye gusana inzu ye ngo kuko yashakaga ko abajura bazajya bareka ku mwiba.

Nyirahagenimana Rahabu utuye muri aka gace, avuga ko na bo byabatunguye kubona umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe yiyemeza gukora igikorwa cy’ubutabazi nk’iki.

Nzisabira Gerard na we wo muri aka gace avuga ko kuba uyu muturage ufite uburwayi bwo mu mutwe yakoze igikorwa nk’iki, nyamara kitarakozwe n’abaturage bazima, biteye isoni n’ikimwaro.

Gusa ubwo uyu ufite uburwayi bwo mutwe yiyemezaga gusanira uyu muturage, abandi baturage na bo bakozwe n’isoni bahita batangira kumwubakira ubwiherero.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari Gatsiro, Sylvie Mukankurunziza, avuga ko ubuyobozi butarangaranye uyu muturage wagobotswe n’ufite uburwayi bwo mu mutwe, akavuga ko ahubwo uyu muturage na we yisenyera ndetse ko ari we nyirabayazana w’uwo mwenge wapfutswe n’uriya ufite uburwayi.

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Hari abakinnyi batagishaka umukinnyi wabanzaga mu kibuga mu ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kubona ubuhanga bwa Joakim Ojera

Ibyago bikabije ku bagabo batanywa inzoga bagahitamo kwinywera ibiryohereye nka Fanta (UBUSHAKASHATSI)