in ,

NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Inkuru ibabaje y’Umwana w’Umukobwa wanze kuryamana n’Umushoferi utwara ikamyo

Irene Mbithe ni umukobwa ufite imyaka 23. Inkuru ye itangira ku ya 20 Kanama ubwo yavaga iwe akajya gushaka akazi ko mu rugo i Mombasa, agezeyo umukoresha we amubwira ko atamuha akazi nta ndangamuntu afite. Kubera ko atari afite amafaranga yo gusubira iwabo, hari uwamubwiye gusaba lift mu makamyo agenda mu muhanda wa Mombasa.

Umushoferi w’ikamyo wari wamuhaye lift yashatse kumusambanya mwijoro maze undi aranga maze amujungunya hanze yigikamyo muri parike y’igihugu ya Tsavo. Igihe yari yicaye iruhande rw’umuhanda, impyisi yaramuteye, mu gihe yari irimo ishaka kumukuramo inyama zo mu nda, umuntu warunyuze hafi y’umuhanda yumvise urusaku aza asatira aho yarari ndetse azana na police.

Inyamaswa yari yamushyize kuruhande rw’igihuru, iri kumurya uruhande rw’ibumoso, yatakaje rimwe mu jisho ndetse n’ukuboko, abatabazi bashoboye kumubona bakurikira inzira y’amaraso barasa mu kirere kugira ngo batere ubwoba inyamaswa .Bibwiraga ko yapfuye ariko bahise ko bamujyana mu bitaro bya Makindu aho yageze ari muzima.

Ubu nta jisho afite, amagufwa yakomeretse hafi yijisho kandi nta kuboko kwi bumoso afite, kubabara mu gatuza hamwe no gutera cyane kumutima hamwe no kubira ibyuya no kubabara umutwe cyane no kubabara umubiri. Ubu afite ibisebe byo munda bikabije kubera guhangayikishwa nuko nyina yakwiyahura.

Nyina ni umupfakazi w’abana batanu, uyu mukobwa niwe mpfura ye. Barakennye cyane kandi ntabundi bufasha bafite buturuka muri leta cyangwa ubundi bwishingizi. Umukobwa arababara, ijisho rye no mumaso bikomeje kwangirika kubera kubura amikoro.

 

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore wikinishaga akoresheje akamashini k’umuriro, ibyamubayeho biteye ubwoba.

Impamvu itangaje ituma abasore bakururwa n’inkumi z’ibizungerezi.