in

Impamvu itangaje ituma abasore bakururwa n’inkumi z’ibizungerezi.

Group of men are looking back and flirting with a beautiful woman

Umukobwa w’ikizungerezi akenshi usanga hari abasore benshi baba bamushaka ubutitsa, usanga telefoni ihora isona bamuhagara cyangwa bamwandikira ubutumwa bugufi. Usanga ku mbuga nkoranyambaga akurikirwa cyane ndetse akagira ubutumwa bwinshi bumusaba ubucuti. Ariko se ni ukubera iki abasore mu byukuri birukira abakobwa bateye amabengeza??

Mu bushakashatsi bwakozwe bwagaragaje impamvu zikurikira:

Rimwe na rimwe biterwa n’ubwiza budahagije bw’abasore bamwe

Akenshi hari abasore baba bumva kugira umukobwa w’ikizungerezi w’inshuti hari ikintu kinini bizaba bivuze mu buzima bwabo, ibi bituma batanga icyo bafite byose kugira ngo bababone. Ikindi aba basore usanga badafite ubwiza bigatuma bahitamo gushaka hasi hejuru umukobwa ufite uburanga.

Icyubahiro

Abasore benshi baba bumva ko nibagira abakobwa b’ibizungerezi bizajya bituma abandi basore babubaha ku buryo bwo hejuru bigatuma birukira cyane ba bakobwa baba ari ibizungerezi. Ikindi baba bumva abantu bazajya babafata nk’aabntu biyubashye cyane kurusha abandi.

Kugira umukobwa wuje ubwiza urangarirwa na buri wese ni kimwe mu bituma urugo ruramba , ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko iyo umusore afite umugore ufite mwiza adakunda kwigira intakoreka mu rugo ndetse agahora akora icyatum urugo rwe ruba nta makemwa rugahorana umutuzo n’umutekano.

Bituma usanga ingo nkizi zidakunze gusenyuka kereka iyo ari umugore ubigizemo uruhare akaba yazana imyitwarire inaniza umugabo ariko akenshi umugabo niyo yabangamirwa agerageza kwihangana no kumva ko mu rugo habamo ibintu bitandukanye birushya akumva kandi ko byanga bikunze abantu babiri batahuza imitekerereze ijana ku ijana.

Bihabanye cyane n’umugabo washatse umugore atishimiye kuko buri gikomye cyose kiba imbarutso yo kuba yakwivumbura ku mugore akamubwira ko atakwihanganira amafuti ye ndetse bikaba byatuma uru rugo rudatera kabiri kubera amakimbirane no kutumvikana, umugore ubanye n’umugabo gutya ahora yigengeseye ngo adatuma hagira ikosa umugabo abona kuri we cyangwa kubindi byatuma agaragara nk’aho ariwe kabitera.

Umunezero w’urukundo umugore nk’uyu ntago amenya ko ubaho kandi ahorana intimba mu mutima, dusoza twavuga ko akenshi wowe musore usomye iyi nkuru utagira imitekerereze yo kumva ko umukobwa ari wa wundi w’ikimero uhita abantu bagakangarana ahubwo uzakunde umuntu kubera ko umutima nama wawe ariwe waguhitiyemo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru ibabaje y’Umwana w’Umukobwa wanze kuryamana n’Umushoferi utwara ikamyo

Agatuza ka Rutambi kasekeje Miss Naomie bikomeye