in

Ibya Paul Pogba biri kurushaho kuzamba

Umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Juventus ,Paul Pogba ibye birarushaho  kuzamba nyuma yo kumarana igihe imvune yo mu ivi yagize muri Nyakanga ikaba itangiye gutuma ubuyobozi bw’ikipe ye bumubonamo ikibazo gikomeye ku ikipe.

Uyu mufaransa w’imyaka 29 yagize ikibazo cy’imvune mu ivi  binatuma ajya kubagwa kugeza ubwo  atabashije  kwitabira imikino y’igikombe cy’isi cya 2022 ,ikipe ye y’Ubufaransa yabashijemo  kugera ku mukino wanyuma igansindwa na Algentine.

Umutoza w’ikipe ya Juventus Max Allegri akaba yavuze ko ikipe ye imaze kurambirwa no gutinda kw’imvune y’uyu mukinnyi  ufite amasezerano agomba kugera mu mwaka wa 2026 ,ibituma ubuyobozi bukomeza ku mubonamo ikibazo ,cyane ko kuva iy’impeshyi yatangira ataragaragara mu kibuga.

Shampiyona y’Ubutaliyani Serie A yari yasubitswe ku itariki 13 Ugushyingo 2022 kubera imikino y’igikombe cy’isi  ,ikaba yarasubukuwe mu kwezi gushize Mutarama 2023.

Pogba yari yatandukanye na Manchester United mu mpeshyi ishize ,agaruka muri Juventus  ku nshuro ya 2.

Umutoza Allegri yavuze ko Paul Pogba arikuba ikibazo
Umutoza Allegri yavuze ko Paul Pogba arikuba ikibazo

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi ngenderwaho mu ikipe ya Arsenal yamaze gusinyi amasezerano mashya

AMAFOTO 10: Apr Fc ishaka igikombe isigaye ikorera imyitozo mu rubura