in

NdababayeNdababaye NDASETSENDASETSE

Ibya Bruce Melodie bikomeje kuba amayobera.

Umuhanzi Bruce Melodie akomeje gutuma bamwe mu bafana be bibaza niba ibyo avuga ari ukuri cyangwa ari gutwika bimaze kwamamara mu Rwanda.

Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda barigushyirwa mu majwi ko bakabije kubeshya abakunzi babo nkubeshya abana bato,ndetse akaba arimo gutera urujijo abafana be.

Hashize ukwezi kurenga uyu muhanzi n’ikipe ye batangaje ko yasinye amasezerano na kompanyi nshya icuruza ibiryo, bavuga ko yamuhaye miliyari 1 y’amafaranga y’u Rwanda bakazakorana imyaka 2.

Iyo usesenguye neza ubona ko iyi nkuru ari iyo kubeshya kuko mu Rwanda nta kompanyi n’imwe uhereye ku izimaze imyaka zikora kugeza ku iyavutse none, iri ku rwego rwo gutanga amafaranga angana gutyo mu kwamamaza gusa. Ibi biterwa n’umubare w’abatuye igihugu, abakurikira uwo muhanzi n’ingano y’abaguzi b’ibyo bicuruzwa.

Mu cyumweru gishize nabwo uyu muhanzi yifashishije umunyamakuru maze atangaza inkuru yuko yatumije imodoka yo mu bwoko bwa Brabus iri mu zihenze cyane zigendwamo n’abifite byo ku rwego rwa mbere.

Iyi modoka iri mu zihenze cyane ibarirwa muri miliyoni zisaga 500 Frw, kugeza ubu mu Rwanda habarirwa imodoka nk’izi ebyiri zonyine.

Ibi nabyo byafashwe nko kubeshya kuko ubwo iyi nkuru yatangazwaga bavugaga ko mu mpera z’icyumweru gishize aribwo imodoka yari kugezwa i Kigali none ikindi cyumweru kirirenze.

Ibi binyoma biza byiyongera ku cyabanje cyo gutangaza ko agiye gukora ibitaramo bizenguruka Isi nyamara ari ibitaramo yari yatumiwemo mu bihugu bitatu mu Burundi, Canada na Dubai. Kugeza ubu ibi bitaramo byagiye bisubikwa hakaba hasigaye kimwe azakorera mu mujyi wa Dubai mu mpera z’umwaka.

Ibintu byo kwumvikana mu nkuru zo kubeshya kuri uru rwego bimenyerewe ku bahanzi bakiri bato bataragera ku rwego nk’urwa Melodie. Birashoboka ko hari umuntu wakumva izi nkuru z’ibinyoma bigatuma amugabanyiriza icyizere.

 

Ese na we ubona Bruce Melodie arimo gutwika cyangwa ibyo avuga harimo ukuri? Tubwire muri comment hasi gato 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Agahinda k’umunyarwandakazi ufite umwana umyaze imyaka 23 angana nk’uruhinja||ibyo umugabo yamukoreye.

IFOTO Y’UMUNSI: Bahavu Jannet n’umugabo we, Fleury Legend