in

NdababayeNdababaye

Agahinda k’umunyarwandakazi ufite umwana umyaze imyaka 23 angana nk’uruhinja||ibyo umugabo yamukoreye.

Uyu mubyeyi  yatanze ubuhamya  bwe bubabaje nyuma y’imyaka igera kuri 23 yose aterura umwana we wavukanye ubumuga budasanzwe, aho agaragara nk’umuntu ukuze nyamara bakimuterura nk’uruhinja, ndetse ingingo ze zikaba zidakora.

Uyu mubyeyi witwa Umutesi Francine aganira na Afrimax English yavuze agahinda gakomeye yagize kuva yabyara uyu mwana kugeza magingo aya,aho afite imyaka 23 ariko akaba yaramugaye.Francine avuga ko uyu mwana we w’umuhungu yavutse neza ,nyuma ananirwa kwicara cyangwa gukambakamba nk’abandi bana, uyu mwana afite ingingo nyinshi zidakora neza,ndetse jambo na rimwe ashobora kuvuga, iyo umwitegereje wangirango ni umwana muto nubwo mu maso agaragara nk’ukuze.Avuga ko yategereje ko umwana aba muzima imyaka myinshi ariko biranga ,yamujyanye mu bavuzi batandukanye biranga biba iby’ubusa.

Francine avuga ko umugabo we akibona ko babyaye umwana ufite ubumuga yahise amuta ubwo uyu mwana yari afite imyaka 13 ndetse ubu ngo hashize imyaka 10 yose batabana.

Francine avuga ko abantu benshi bamutoteza kubera umwana we,ariko akabima amatwi ngo kuko azakora ibishoboka byose ariko umwana we akabaho nubwo ashimangira ko nta bushobozi bwo kubona ibikenewe byose afite.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Niba ukunze kugira isereri bidasanzwe,dore zimwe impamvu zikomeye zibigutera.

Ibya Bruce Melodie bikomeje kuba amayobera.