in

Ibimenyetso simusiga bizakwereka ko umuntu akunda guheheta cyane.

Ubuhehesi ni kimwe mu bikunze gusenya umubano w’abakundana ndetse ugasanga ubikora ntagira inshuti imwe cyangwa niyo abonye ngo babe bamarana kabiri.

Abahanga mu bumenyamuntu bagaragaje ibintu bigaragara ku muntu uheheta yaba ari igitsina gabo cyangwa gore aba afite.Nubwo bitagaragara ku bantu bose ariko abantu barangwa n’iyi ngeso y’ubuhehesi bakunze kuba babihuriyeho.

1.Ntibagira inshuti nyinshi cyangwa umuryango

Umuntu uhora yigunze ashobora guca inyuma umukunzi we igihe adafite umuryango cyangwa inshuti.Igihe umufasha wawe adafite inshuti ntibisobanuye ko ari umuhehesi cyangwa se yakwadukana iyi ngezo gusa uba ugomba kumucungira hafi kuko iyi myitwarire imeze nk’umusemburo.

2.Urutoki rwambarwaho impeta ruba ari rurerure.

Ubushakashatsi bwakorewe muri kaminuza ya Oxford bwagaragaje ko umuntu ufite urutoki rurerure ashobora kuca inyuma byoroshye.Kugira uru rutoki rurerure bigaragaza ko urufite aba afite umusemburo wa tesiterone (Testosterone) ruri ku rwego rwo hejuru itera ubushake bw’imibonano mpuzabitsina.

3.Baba ari banyamwigendaho

Abantu bafite imico yo kwikunda baza mu bahehesi ku rwego rwo hejuru.Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2014 bwagaragaje ko abantu bakunda kwikunda cyane ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsiba bari mu ba mbere mu bacana inyuma.

4.Baba bafite karande

Abantu baba barakuriye mu miryango icana inyuma bikunze kubokama nabo bikarangira badukanye iyi ngeso.
Umuhanga mu bijyanye n’umubano,Tina Tessina mu bushakashatsi yashyize hanze binyuze mu Kinyamakuru cyitwa Journal of Family bwagaragaje ko ababyeyi bacanye inyuma bari barakuze bafite iyi ngeso.

5.Bakora mu bijyanye n’ubuganga n’ubucuruzi

Mu bushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko 23 ku ijana by’abagore bagaragayeho ubuhehesi kandi bakoraga mu bijyanye n’ubuganga aho 2 ku ijana by’abagabo ari bo bagaragayeho iki kibazo.Akazi kabo kubera kamara amasaha meshi kandi kagatera umunaniro bituma igitsinagore ahanini bagira iyi ngeso.

Iyindi myuga itera ubuhehesi havugwamo ubucungamari,uburezi naho ku bagabo ahanini harimo ibijyanye n’ubucuruzi, ba rwiyemezamirimo n’ibijyanye n’ikoranabuhanga.

6.Batinya gutandukana

Abantu bamwe bakunze kwishora mu ngeso zo gucana inyuma kugira ngo bihimure ku bakunzi babo kugira ngo bazangire batandukanye.

7.Bagira umusemburo wa Oxyticin na Vasopressin udahagije

Ubushakashatsi bwashyizwe hanze bunyuze muri Evolition and Human Behavior bwagaragaje ko iyi misemburo iyo ari mike mu bwonko umuntu agira icyizere gike bityo umuntu akagaragaza gucana inyuma kurusha kugira amarangamuntima.

8.Bagira imisatsi yihariye

Ahanini imisatsi ivugwa irimo iy’ ibara ry’igitaka ku bagabo naho abagore bakagira ahanini ibara rya bolonde (Blonde).

 

Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link  https://yegob.rw/dating ukurikize ibisabwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Eminem yasabye imbabazi Rihanna nyuma yo kumutera agahinda avuga kuri Chris Brown.

Iri ni ishyano:Umugore arashinjwa gushyira urusenda mu myanya y’ibanga y’umukobwa we ngo arasambana.