in

Eminem yasabye imbabazi Rihanna nyuma yo kumutera agahinda avuga kuri Chris Brown.

Umuhanzi w’umuraperi Eminem yakoresheje indirimbo nshya asaba imbabazi Rihanna nyuma y’amagambo yavuze ashimangira ko yari ashyigikiye Chris Brown wahoze ari umukunzi we .

Mu mwaka wa 2009 nibwo Rihanna yakanyujijeho mu rukundo na Chris Brown, gusa uyu muhanzi yaje kumukubita mu ruhame,ndetse bituma agezwa imbere y’ubutabera arabihanirwa.Muri 2019 Eminem gusohora indirimbo aho yumvikanyemo asa nkushyigikiye ibyo Chris Brown yakoreye Rihanna ndetse uyu muhanzikazi biramubabaza cyane.Kuri ubu Eminem abinyujije mu ndirimbo yise Zeus akaba Rihanna imbabazi .

Eminem yavugiye ku murongo we Zeusi: “Kandi nsabye imbabazi n’umutima wanjye wose, Rihanna kubera iyo ndirimbo yasohotse / Mbabarira, Rih, ntabwo yari igamije kugutera agahinda.”

Eminem na Rihanna bakoranye inshuro nyinshi, indirimbo harimo no mu ndirimbo basohoye muri 2010 yitwa” I love the way you lie” ndetse n’iyitwa ” The Monster” yo muri 2013.

Reba  indirimbo “The Monster” ya Rihanna na Eminem hano hasi:

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Barack Obama yibasiye umukwe we amushinja kugira ingeso idasanzwe.

Ibimenyetso simusiga bizakwereka ko umuntu akunda guheheta cyane.