in

NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Ibikorwa umukobwa wese w’umutima adakwiye gukora ari kumwe n’umukunzi we.

Reba hano ibintu 7 by’ingenzi utari uzi umukobwa yagakwiye kwirinda gukorera imbere y’umukunzi we nk’uko byagaragajwe n’urubuga Elcrema:

1.Wikwifata nk’umuntu ubizi byose

Umva nkubwize ukuri,ntabwo abahungu bakunda umukobwa wigira bamenya,mbese werekana ko ibintu byo se abizi,niyo waba ubizi wimwereka ko ubizi ahubwo igire nk’umuntu utabizi,ugasanga umuhungu ari kukwereka ibyo ukora maze ugatangira kumunyomoza ahubwo ukanjya kumwigisha uko bikorwa,icyo gihe umuhungu ahita abona ko wamupinze wowe tuza maze ukore ibyo akubwira.

2.Wirya cyane

Iki kintu abahungu aho bava bakagera hafi ya bose baracyanga, niba umukunzi wawe agize atya akagusohokana nko muri Hotel cyangwa muri resitora gerageza nibazana ibyo kurya urye ibiryo biringaniye ntubirire kubimara cyangwa ngo urye maze urengere, rya nk’umwali ndagusabye, igirire akabanga.

3.Iga kwicara neza imbere y’umukunzi wawe

Ni ukuvuga ngo niba wicaranye n’umukunzi wawe wikwicara bijagaraye ngo wicare utandaraje yewe n’iyo waba wambaye ipantalo, ibuka ko uri umwali kandi ukwiye no kwiyubaha, abahungu ntibakunda umukobwa wicara bijagaraye.

4.Gabanya urusaku

Ubundi abahungu hafi ya bose ntabwo bakunda umukobwa ugira urusaku, mbese uvuga cyane, gerageza niba uri kumwe n’umukunzi wawe muri kuganira cyangwa aguhamagaye kuri Telefone ushyire ijwi hasi ntuvugire hejuru.

5.Wivuga amagambo menshi

Iyi ni ingingo nziza kandi ikwiye gukurikizwa na buri mukobwa wese wumva ashaka kuba uw’igikundiro, ni ukuvuga ngo niba uri kumwe n’umukunzi wawe wihurutura amagambo menshi, ahubwo wowe icyo uba usabwa ni ugutuza maze ukamutega amatwi ari nako unyuzamo ukamwenyura hanyuma ukamusubiza ibyo akubajije cyangwa ukamubwira ibiri ngombwa ko yumva..! Abahungu banga umukobwa uvugaguzwa.

6.Wiryana ikinyabupfura gicye imbere y’umukunzi wawe

Ibi ni ukuvuga ngo mu gihe uri kurya, wirya nk’inka cyangwa ihene, gerageza ukanje ibyo uri kurya umunwa wawe ubumbye, ku buryo amenyo adashobora kugaragara, abahungu barabikunda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibigiye kuba kuri Facebook.

Impanuka ikomeye ibaye mu Gatsata, abaturage bahururana amajerikani(Video)