in

Ibihugu 5 bya mbere bifite abantu bagufi ku isi

Ubusanzwe benshi bitewe n’abantu bahura nabo cyangwa bakorana hari igihe bibwira ko abantu bagufi cyane ku isi ari abakomoka mu gihugu cy’Ubushinwa (Abashinwa) nyamara ntabwo ariko biri, kuko nkuko tubikesha Guiness world record, urutonde rwashyizwe ahagaragara mu mwaka ushize wa 2020, nta gihugu cy’Ubushinwa kigaragara kuri uru rutonde. Ibihugu 5 bya mbere bifite abantu bagufi ku isi ni ibi bikurikira :

Ku mwanya wa 5 hari igihugu cya Philippines

Umugabane kiriho: Asia

Impuzandengo y’uburebure ku baturage bose: 156.41cm

Impuzandengo y’uburebure bw’abagabo: 163.22cm

Impuzandengo y’uburebure bw’abagore: 149.60cm

Ku mwanya wa kane hari igihugu cya Guatemala

Umugabane kiriho: North America

Impuzandengo y’uburebure ku baturage bose: 156.39cm

Impuzandengo y’uburebure bw’abagabo: 163.40cm

Impuzandengo y’uburebure bw’abagore: 149.38cm

Ku mwanya wa gatatu hari igihugu cya Madagascar

Umugabane kiriho: Africa

Impuzandengo y’uburebure ku baturage bose: 156.36cm

Impuzandengo y’uburebure bw’abagabo: 161.54cm

Impuzandengo y’uburebure bw’abagore: 151.18cm

Ku mwanya wa kabiri hari igihugu cya Laos

Umugabane kiriho: Asia

Impuzandengo y’uburebure ku baturage bose: 155.89cm

Impuzandengo y’uburebure bw’abagabo: 160.51cm

Impuzandengo y’uburebure bw’abagore: 151.26cm

Ku mwanya wa mbere hari igihugu cya Timor-Leste

Umugabane kiriho: Asia

Impuzandengo y’uburebure ku baturage bose: 155.47cm

Impuzandengo y’uburebure bw’abagabo: 159.79cm

Impuzandengo y’uburebure bw’abagore: 151.15cm

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amagambo akomeye Papa Sava yabwiye Meddy kubera indirimbo ye.

Dore noneho ibiri kubera ku kirunga cya Nyiragongo