in

Ibigiye kuba ku bakora uburaya si byiza habe namba.

Minisitiri w’Intebe wa Espagne, Pedro Sanchez, yatangaje ko ateganya kugira uburaya icyaha gihanwa n’amategeko. Ubusanzwe umuntu ukora uburaya ntabwo yahanwaga.

Sanchez yatangaje ko uburaya ari umwuga ugira abagore abacakara, bityo ashaka kubakura kuri iyo ngoyi.

Mu 1995 nibwo uburaya bwakuwe mu bikorwa bigize icyaha gihanwa n’amategeko. Mu 2016, Loni yavugaga ko umwuga w’uburaya ufite agaciro ka miliyari 4,2$.

Ibarura ryakozwe mu 2009 ryo ryagaragaje ko umugabo umwe muri batatu muri Espagne yishyuye amafaranga kugira ngo akorane n’umugore imibonano mpuzabitsina.

Muri Espagne nta muntu n’umwe uhanirwa ko akora uburaya ku bushake bwe mu gihe budakorewe mu ruhame. Gusa ni icyaha kuba nk’umukomisiyoneri hagati y’indaya n’umukiliya.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Birangiye ifoto ya The Ben na Pamella bari kumwe i Maldives igiye hanze

Ibyo umugabo yakoreye umugeni bahoze bakundana ku munsi w’ubukwe bwe byamusigiye amarira (Video).