in

Ibi byo nibiba abakunzi ba Bruce Melodie barabyakira gute

Umuhanzi Bruce Melodie uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakoranye indirimbo n’umuhanzi w’umunya-Nigeria Patoranking uheruka i Kigali n’ubwo bizasaba ko bongera kuyisubiramo bari mu gihugu cya Nigeria.

Ubwo Patoranking aheruka mu Rwanda ku wa 11 Ugushyingo 2023, aho yaririmbye mu birori bya African Leadership Network byabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp, yanakoranye indirimbo na Bruce Melodie.

Umwe mu bareberera inyunguza Bruce Melodie, yavuze ko Patoranking yavuye mu Rwanda akoranye indirimbo na Bruce, ariko ko batishimiye urwego iriho, bemeza ko bazajya muri Nigeria kuyikorerayo kugirango igere ku rwego aba bahanzi bombi bifuza.

Yavuze ati “Mu gihe Patoranking yari mu Rwanda bakoranye indirimbo, ariko twasanze itari ku rwego rwiza, duhitamo ko Bruce azajya muri Nigeria kugirango bayirangize neza isohoke nk’uko buri wese abishaka.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore witwa Martin yasanze umugore we ari kumuca inyuma ku munsi w’ubukwe, umugore amubwira ko uwo musore ari musaza we – Amashusho

Aha ni muri Kigali si i mahanga! Umushinga wa Kigali Green City wegukanye igihembo mu iserukiramuco mpuzamahanga ryaberaga muri Singapore