in

Ibi bintu ubibwiye umukobwa mukundana yahita akwanga urunuka

Buriya abakobwa hari ibintu banga kubwirwa n’abahungu ndetse umuntu ubibabwiye bikaba byatuma bamwanga burundu ndetse bagahita baca umubano nawe.

Hari ibintu abahungu babwira abakobwa bakumva ko ntacyo bitwaye gusa bikaba bibabaza mu buryo bwo ku rwego rwo hejuru, hari bamwe bibaza impamvu wenda abakobwa bari inshuti zabo batakibavugisha cyangwa se ngo babisanzureho nk’uko byari mbere ariko ugasanga imvano yabyo ni amagambo atabashimisha bumvise.

Niba ushaka ko umubano wawe n’abakobwa ukomeza  gusugira no kwiyongera uzirinde kuvuga bimwe muri ibi bintu tugiye kubabwira.

1.Ufite imyaka ingahe

Iki kibazo abakobwa bose bacyanga kubi kuko ntibaba bashaka ko buri wese amenya imyaka bafite ahubwo baba bumva aribo n’imiryango yabo yabimenya gusa. Iyo ukimubajije  biragora kuba yakubwiza ukuri nibura utari umusore mwenda gushingiranwa. Aba ashaka ko imyaka ye imenywa n’abo mu muryango we gusa cyangwa abandi ba hafi mu gihe mugikundana ariko nta mwanzuro wo kubana murafata uzirinde kubimubaza.

2.Umeze neza neza nk’uwo twigeze gukundana 

Gukundana n’umukobwa bisaba kwirengagiza abandi bose mwigeze kumenyana no gukundana, n’iyo mpamvu uwo mukundana aba adakeneye kumenya abandi mwakundanye cyangwa abo mwagiranye ibihe byiza. Iyo umuratiye ko imico ye imeze nk’iy’uwo mwigeze gutandukana ahita yibaza ko nawe mushobora kuba mwenda gutandukana kubera ushobora kuba waranze uwo wa mbere kubera kwitwara nabi, ahita yumva ko imico ye itari myiza akaba yahita akwanga ako kanya.

3.Uri isugi?

Ibanga abakobwa baba bashaka kubika mu buryo bwihariye n’iry’ubusugi bwabo, ntibaba bakenye ubabaza ko ari amasugi mu buzima. Ni ibanga baba bashaka ko rimenywa n’umusore baryamanye cyangwa se umugabo bashakanye.

4. Ntago nkunda inshuti mugendana

Ikintu utari uzi buriya ni uko abakobwa bakunda kubi izindi nshuti z’abakobwa bagendana , iyo umukobwa umubwiye ko udakunda inshuti ze bakunda kugendana ahita agufata nk’utamukunda nawe. Agahita afata umwanzuro wo kukureka.

5.Sinteze gushinga urugo vuba

Iyo ukundana n’umukobwa kimwe mu bintu umubano wanyu uba ugamije iyo muri abantu bafite gahunda aba ari ukuzashinga urugo, mu gihe uganiriye n’umukobwa ukamubwira ko nta gahunda ufite yo gushinga urugo ahita yumva ko ushaka kumumarira umwanya gusa nta kindi ugamije mu rukundo rwanyu. Ibi bishobora gutuma umubano wanyu uzimira burundu.

6.Ufite umusatsi mubi

Burya buri mukobwa wese aba azi ko umusatsi afite aribwo bwiza bwa mbere bwe, kumubwira ko afite umusatsi mubi bituma yiheba ndetse wowe ubimubwiye agahita akwanga avuga ko utamukunda na busa. Byashoboka ko waba umubwije ukuri ariko burya ukuri kose si kwiza kuko hari igihe kuba gusesereza.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Reba ibintu 5 abantu bari mu rukundo rwa nyarwo bakora buri munsi

Reba ibintu 10 umukobwa ukunda guhora acecetse akora bikerekana ko yapfiriye umuhungu