urukundo
Reba ibintu 5 abantu bari mu rukundo rwa nyarwo bakora buri munsi

Gukundana ni kimwe binezeza abantu babiri , iyo bari kubikora bazi akamaro kabyo ndetse bakabira bya nyabyo atari ukwiyererutsa no gushaka gutakaza umwanya cyangwa kwiyibagiza ibibazo bagiye bahura nabyo. Urukundo rwa nyarwo nta mupaka rugira kandi nta kintu na kimwe rushingiraho kiruse kwiyumvanaho kubaho hagati y’abantu babiri bakundana.
Usanga uburyo abantu bo mu bice bitandukanye ku Isi bakundana mu buryo bwenda gusa n’ubwo imico iba itandukanye, bisa nk’aho uburyo [formule] bwo gukundana ari bumwe kandi iyo koko abakundana babanye neza ntakidatuma bakomeza kuryoherwa n’urukundo rwabo.
Ibintu bitanu abantu bakundana bya nyabyo bakora buri munsi:
1.Bahana amakuru y’uko buri wese yiriwe
Abantu bakundana bya nyabyo usanga bahora bahana amakuru y’uko buri umwe yiriwe cyangwa yaramutse, ibi biterwa n’uko bahora bakumburanye kandi buri wese yumva kumenya amakuru ya mugenzi we aricyo kintu cya mbere kiba kihutirwa kurusha ibindi.
2.Berekana urukundo rwabo
Abantu babiri bakundana bya nyabyo usanga buri wese ashaka kwereka undi ko amukunda mu buryo busanzwe, ntago agira isoni zo kuba yabyereka rubanda mu gihe bibaye ngombwa kuko aba yumva buri gihe iyo bari kumwe baba bameze nk’aho bari mu Isi ya babiri.
3.Ntago bishishanya
Abantu bakundana by’ukuri usanga batishishanya buri munsi buri umwe aba abwira undi ibyo yanyuzemo bakungurana inama, umwe aba yumva inama y’undi ariyo y’ukuri kandi yagira umumaro mu buzima bwe kurusha izindi zose niyo zaba ziturutse mu nshuti ze za hafi.
4.Icyo umwe akoreye undi aragishimirwa
Abantu bakundana by’ukuri , buri wese afata umwanya agashimira undi ku byiza yamukoreye. Umunsi ku wundi uko bagenda bishimirana bituma urukundo rwabo rwiyongera kandi rugakaza umurego. Umunsi ku wundi abantu bakundana bagenda bunguka byinshi bitewe n’utuntu duto nk’utu ushobora kumva ari duto nyamara hari ikintu kinini tuvuze.
5.Buri wese agerageza gushimisha undi
Uko byagenda kose abantu bakundana buri wese ashimisha undi uko abishobozwe kandi agakoresha imbaraga ze zose ngo urukundo rukomeze kuramba no gukomera.
-
Imyidagaduro23 hours ago
ShaddyBoo yerekanye umusore bikekwa ko ariwe mukunzi we (VIDEO)
-
Imyidagaduro4 hours ago
Fiancé wa Clarisse Karasira yifotoreje ku ndege ya US AIR FORCE bituma uyu mukobwa abiratira abandi karahava.
-
inyigisho12 hours ago
Ibimenyetso byakwereka ko umusore mukundana yamaze kukuzinukwa ariko ntabikubwire|Ubishoboye wahita umukatira nawe.
-
Imyidagaduro5 hours ago
Umunyamakuru wa RBA yahawe igisubizo gisekeje n’umufana we ubwo yasabaga imvura
-
Imyidagaduro11 hours ago
IBYAHISHUWE: Aisha wa Davis D yashyize ukuri kose hanze| Ibyo yavuze byose yari yishyuwe amafaranga (VIDEO)
-
Imyidagaduro2 hours ago
Amafoto Shaddy Boo ashyize hanze kuri Twitter noneho arabaga ntakinya .
-
Izindi nkuru12 hours ago
Umukobwa yishe nyina amuroze kugirango azajye aryamana na Se umubyara.
-
Inkuru rusange11 hours ago
Umukobwa muto cyane akomeje kwibasirwa bikomeye kubera urukundo rudasanzwe akunda umusaza (AMAFOTO)