in

NdabikunzeNdabikunze NdababayeNdababaye YEGOKOYEGOKO

I Nyamirambo: ibyo abapfumu bakorera mu marimbi byakuye abatari bake imitima.

Abatuye i Nyamirambo batangaje ko bakomeje kugira ubwoba bitewe n’abapfumu ndetse n’abacuraguzi barara mu marimbi bakoreramo imigenzo yabo ya gakondo.

Nk’uko abaganiriye na igihe babitangaje ngo mu masaha y’ijoro babona urumuri rw’amatara y’udutadowa twifashishwa n’abo bakora imigenzo gakondo,bityo ngo bakaba bagasaba ubuyobozi kubikumira kuko bibatera ubwoba.

Uwiduhaye Déo yagize ati “ Turifuza ko inzego zibishinzwe rwose zidufasha gukemura ikibazo cy’abapfumu baza aha nijoro bakajya mu irimbi bacanye amatara kuko no kugira ngo utege umumotari bwije ngo bakuzane aha biba ari amahirwe, kubera ko baba batinya aba bapfumu.”

Umutesi Rose uturiye iri rimbi na we yavuze ko hari igihe yiyumviye abapfumu bari muri iri rimbi babwira umugore bari bahazanye ngo abahe miliyoni imwe y’amafaranga kugira ngo bamufashe azabashe kubona urubyaro.

Ati “Nigeze kwiyumvira abantu bari kubwira umugore bari bahazanye ngo abahe miliyoni imwe kugira ngo bamuhe urubyaro, nibwo bamanutse bageze hafi y’umuhanda bazimya itara bari bafite binjirana mu modoka bari bazanye. Sinzi ibyakurikiye niba yarayabahaye kuko bahise bacana imodoka baragenda.”

Ubuyobozi bwa Koperative ishinzwe gushyingura muri iri rimbi bwo buvuga ko iki kibazo bwari buzi ko cyakemutse kubera ko bahashyize abazamu.

Niyobuhingiro Nadine ushinzwe kwakira abantu baje gushyingura muri iri rimbi rya Rugarama yagize ati “ Ntabwo twari tuzi ko bigihari twari tuzi ko byarangiye.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Reba abantu badasanzwe ku isi ,ubabonye wese yibaza byinshi(AMAFOTO)

Kabaye: Dj Brianne yiteretse ijage yuzuye mitsingi avugisha abafana be (Photo)