in

Reba abantu badasanzwe ku isi ,ubabonye wese yibaza byinshi(AMAFOTO)

Buri muntu ku isi arihariye ariko hari abantu bafite ibintu bidasanzwe kandi by’umwihariko kurusha abandi. Barimo abafite uburebure n’ubunini budasanzwe n’umuntu usa nabi kurusha abandi ku Isi.

1.Umunyamideli wo Brazil

Elisany da Cruz Silva, umukobwa w’imyaka 26 wo muri Brazil, afite metero 2 na sentimetero 4 z’uburebure. Ni ibintu bidasanzwe kubona umukobwa ufite ubu burebure.

2.Umugore mugari mu matako

Mikel Ruffinelli kuri ubu niwe ufite agahigo ko kuba umugore wa mbere ku Isi afite amatako manini. Amatako ye afiye umusenguruko wa metero 2,7.

3.Umugabo usa nabi ku Isi

 

Amoo Hadij, w’imyaka 84, ni umunya-Iran umaze imyaka 64 adakaraba. Ntabwo impamvu uyu mugabo amaze iyi myaka yose atoga izwi ariko iyo umurebye ubona ameze neza.

4.Umugore ufite mu nda hato

Uyu mugore Michelle Kobke, w’Umudage niwe mugore ufite mu nda hato kurusha abandi bose ku Isi. Yabikoze kugira agire ingano yita nziza.

5.Umugabo utagira umutwe?

Patrice Letarnec, uyu musore w’Umufaransa ni gafotozi w’umunyempano cyane. Yifotoje amafoto ahagaze ku maboko yahishe umutwe ku buryo ababonye ayo mafoto bagira ngo nta mutwe agira.

6.Umuntu utagira ibinure

Tom Staniford abana n’uburwayi bwitwa Myelodysplastic Preleukemic (MDP). Ubu burwayi butuma umubiri we utabasha kubika ibinure. Iyi ni indwara idakunze kubaho. Uyirwaye arananuka cyane biteye ubwoba ari nabyo byabaye kuri Tom Staniford.

7.Zaeng Rufhang

Umwe mu bantu batangarirwa na benshi ku Isi ni umukecuru witwa Zaeng Rufhang, ufite ihembe rya santimetero 6 ku gahanga. Uyu mukecuru ugize imyaka 105 afite irindi hembe riri gupfupfunyuka ku ruhande rw’ibumoso. Uyu mukecuru nta pfunwe aterwa no kuba afite ihembe ahubwo ngo kuri we ni umugisha kuko abantu baturuka imihanda yose bakajya kumureba.

Abaganga ntabwo baramenya icyatumye uyu mukecuru wo mu Burasirazuba bw’Ubushinwa ahitwa Linlou amera ihembe, bamusabye kurikuraho aranga kuko abajya kumusura bagiye kureba iryo hembe bamuha impano n’amafunguro kugira ngo bamwifotorezeho.

8.Dominique wavukanye amaguru ku gikanu

Uyu mwana w’umukobwa witwa Dominique yavuze afite amaguru abiri ateye ku gikanu cye agatendera ku mugongo. Abaganga baramubaze bamukuraho ayo maguru arakira.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuyede wakorewe isabukuru y’amavuko aterwa umucanga akomeje gutangaza abatari bacye (Videwo )

I Nyamirambo: ibyo abapfumu bakorera mu marimbi byakuye abatari bake imitima.