in

I Nyamirambo abafana ba APR Fc barebye umukino mwiza w’ikipe yabo yatsinze Marine Fc, nyuma y’uyu mukino hari umufana winjiye mu kibuga maze kubera ibyo yakoze hitabajwe abashinzwe umutekano – AMAFOTO

Umukino wa gishuti wahuje APR FC Marines FC urangira APR Fc itsinze ibitego bitatu by’Umunya-Nigeria Victor Mbaoma Chukwuemeka kuri 1 cya Marines FC, nyuma y’uyu mukino umufana yinjiye mu kibuga ashaka guhobera Umunya-Sudani Sharaf Eldin Shaiboub Ali, ariko akumirwa n’abashinzwe umutekano.

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Kanama 2023, ukirangira abakinnyi ba APR Fc basuhuje abafana maze bahita bazwnguruka ikibuga.

Ubwo bazengurukaga ikibuga, umwe mu bafana ba APR FC bari bakomeje kuririmba izina Shaiboub yacunze abakinnyi bageze iruhande rw’uruzitiro rwari rurinzwe n’abashinzwe umutekano maze abaca mu rihumye yinjira mu itsinda ry’abakinnyi ahobera Sharaf Eldin Shaiboub Ali Shaiboub gusa abashinzwe umutekano bahise bahagaoboka bamukura mu kibuga.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uyu mwana arenze Se: Umwana wa Killa Man yashyizwe aho umwana arira Nyina ntiyumve maze akora ikimenyetso kigaragarazaga ko afite umutima ukomeye -AMASHUSHO

Kigali bikomeje kugorana! Umusore yapakiye umwana mu gikapu batwaramo amakayi