in

i Musambira umugabo wari wagiye ku mupfumu yapfiriye mu rugo rw’uwo mupfumu

Mu karere ka Kamonyi umugabo w’imyaka 56 yitabye Imana aguye mu rugo rw’umukecuru bivugwa ko ari umupfumu ubwo yari yagiye kwivuza yo. Ibi byabereye mu mudugudu wa Gitega , akagari ka Kivumu mu murenge wa Musambira mu karere ka Kamonyi.

Uyu mugabo wahapfiriye yari avuye iwe mu karere ka Muhanga aje kwivuza kuri uyu mukecuru, abaturage bakunze kwita umupfumu.

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Musambira, yemeza aya makuru ko uyu mugabo yaje kwivuza kuri uyu mukecuru arwaye bikaza kurangira yitabye Imana. gusa ahakana iby’uko uyu mukecuru ari umupfumu, akavuga ko batamufite ku rutonde rw’abapfumu.

Umuyobozi avuga ko ubusanzwe urutonde rw’abavuzi gakondo bo mu murenge barufite ariko uwo mukecuru akaba atagaragaraho. Umuyobozi kandi yaboneyeho kwibutsa abantu kugana ibigo nderabuzima igihe barwaye, kuko kenshi kutagana ibigo nderabuzima bishyira ubuzima bwabo mu kaga.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inshingano za buri mukristo

Ibi bihe ntabwo Uncle Austin azabyibagirwa mu buzima bwe -Ifoto