in

I Manchester hagiye kuba amavugurura ashobora no gusiga Eric Ten Hag yeretswe umuryango usohoka

Umuherwe uheruka gushora imari muri Manchester United  witwa Sir Jim Ratcliffe bivugwa ko yaba yaratangiye kugirana ibiganiro mu buryo bw’ibanga na Zinedine Zidane  kuba yaza agatoza iyi kipe umwaka w’imikino utaha .

Sir Jim Ratcliffe yamaze kugerageza guhindura byinshi muri iyi kipe ndetse aha akazi Omar Berrada nk’umuyobozi mukuru w’iy’ikipe mu gihe ari gukurikirana uwitwa Dan Ashworth ngo amugire umuyobozi ushinzwe ibya siporo  amukuye muri Newcastle united.

Omar Berrada ufatwa nk’ukuriye ibikorwa by’ikipe

 

Dan Ashworth ikipe ya Manchester United ishaka gukura muri Newcastle United

Si ibyo gusa kandi ateganya guhindura muri iyi kipe ya Manchester United kuko mu bigomba guhindurwa harimo no kubaka stade nshya igasimbuzwa Old Trafford iyi kipe yatangiye gukiniraho mu 1910.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nagirango niture Mama ibyo yankoreye; Hakim Sahabo yahishuye impamvu yahisemo gukinira Amavubi aho gukinira u Bubirigi

Heritier Nzinga Luvumbu yasinye mu ikipe nshya