in

Hoteri iherutse gupfiramo Umupadiri wari uri kwiha akabyizi, yongeye gupfiramo Umupasiteri

David Kiplangat w’imyaka 69 wari umupasiteri mu itorero rya SDA  i Ketitui muri Kenya yasanzwe muri hoteri yapfuye, nyuma yuko yinjiranyemo n’umukobwa ariko ntibasohokane.

Nkuko byatangajwe na polisi yo muri Kenya, yatangaje ko uyu mupasiteri yasanzwe mu cyumba cya hoteri yapfu ndetse bagasanga yambaye ubusa, aho muri icyo cyumba hari udukingirizo twakoreshejwe, ndetse hari n’imiti ikoreshwa mu buryo bwo kuboneza urubyaro.

Ubuyobozi bwa hoteri bwatangaje ko umukobwa wari uri kumwe na Pasiteri David, ariwe wabatangarije ko David yapfuye, gusa ngo ntibamenye irengero rye.

Amakuru ahari avuga ko iyi hoteri ariyo yapfiriyemo Umupadiri wari uri kwiha akabyizi n’uwo yitaga umukunzi we, mu mwaka washize.

Polisi kandi yatangaje iperereza rigikomeje kugirango hamenyekane icyaba cyateye urupfu rw’uyu mugabo, dore ko ntagikomere nakimwe yari afite.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

As Kigali itoraguje amashashi Kiyovu Sports mu mihanda y’i Nyarugenge

General ni Commissioneri w’amamodoka uwo ntiyatunga ikipe! Umufana wa Kiyovu Sports n’uburakari bwinshi [Video]