in

Hazajya harya ufite inkwi zumye! Shampiyona y’u Rwanda iri mu marembo ayiganisha ku guhangana n’itangazamakuru

Nyuma y’uko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, rihaye uburenganzira amakipe yo gutegura shampiyona ’League’, yamenyesheje itangazamakuru ko ubu noneho uretse amashusho no kogeza imipira hazajya hogeza uwabiguze.

Bidasubirwaho uyu mwaka w’imikino wa 2023-24, amakipe agize shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yakoze ikitwa ’League’, batora abayobozi bayo bakaba bagiye kujya bitegurira shampiyona aho uyu mwaka izaba yitwa “Rwanda Premier League” mu gihe itarabona umuterankunga.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku munsi w’ejo cyagarukaga ku myiteguro ya shampiyona, umuyobozi wa ’League’, Mudaheranwa Hadji usanzwe ari perezida wa Gorilla FC, yavuze ko ibintu byose muri shampiyona bizaba bicuruzwa, uretse amashusho no gutambutsa umupira mu buryo bw’amajwi ( radio zogeza) ugomba kubanza kwishyura.

Ati “Kukijyanye no gushaka ubushobozi, mwabajije ese umupira bazawerekana, bazawucuruza, oya ntakizongera gucururizwa ubuntu, no kuwuvuga ubwa byo amajwi azagurwa. Icyo mukitegure niko kimeze.”

Ni ibintu bitakiriwe neza mu itangazamakuru aho benshi bahuriza ku kuba iyi League mbere yo kubanza kwishyuza itangazamakuru yakabanje kureba mbere na mbere icyo itangazamakuru riyifashije cyangwa rizayifasha mu rugendo rwo kwiyubaka.

Bisa n’aho bafatiye urugero kuri Tanzania aho yagurushije shampiyona ubu Radio y’igihugu ari yo yemerewe gutambutsa imikino mu buryo bw’amajwi, gusa birengagiza ko batanze iryo soko shampiyona imaze gukomera aho League yabo yari imaze imyaka 4 yigenga.

Mu gihe iyi ngingo itakwiganwaho ubushishozi bishobora kuzazana igisa n’ihangana hagati ya ’League’ n’Itangazamakuru.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yarababaye pee! Platini P byabaye ngombwa ko abanza kwitsa imitima maze avuga umuntu watumye ibye bijya hanze

Baraza kwesurana ivumbi ritumuke! Dore 11 impande zombi zishobora kubanza mu kibuga hagati ya APR FC na Rayon Sport