in

Haruna Niyonzima yasabye abanyarwanda ikintu gikomeye cyane

Umukinnyi wa As Kigali akanaba Kapitene w’ikipe y’igihugu Amavubi Haruna Niyonzima yatangaje byinshi mbere yuko bakina umukino wo mu marushanwa ny’africa izakina n’ikipe ya Al Nasry yo mu gihugu cya Libya.

Haruna Niyonzima yatangaje byinshi mbere y’umukino uzaba ku cyumweru tariki ya 09 Ukwakira kuri stade mpuzamahanga ya Huye.

Yavuze ko biteguye neza kandi bagomba gutsinda byibura ibitego 2-0 kugira ngo bazajyane impamba ihagije muri Libya.

Ubu bari gukora imyitozo bitegura Al Nasry ngo bafite inyota yo kujyera mu matsinda. Akomeza avuga ko abakinnyi babo bose biteguye neza icyo basaba abafana ni ukuza ku cyibuga bakabashyigikira batitaye ku ikipe igiye gukina.

Avuga ko abafana b’amakipe akomeye hano mu Rwanda baza bakabashyigikira ngo kuko ni batsinda ibendera ryu Rwanda rizazamuka.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Videwo:Ntibisanzwe Junior Giti asekeje abantu noneho yigize umugore

“nanze uyu mugabo nyuma ndicuza” abageni bato mu Rwanda