in

Harmonize mu munyenga w’urukundo n’umugore w’abana benshi.

Biravugwa ko umuhanzi, Harmonize wo muri Tanzaniya yaba acuditse numugore ufite abana batanu bose ndetse akaba ari umuherwe.

Uyu mugore w’abana batanu yitwa Christine Lewis akaba akomoka muri Kenya ariko akaba ari umuganga [Dogiteri] muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho atuye kugeza ubu kubera akazi. Iby’urukondo rwe na Harmonize byagarutsweho n’ibitangazamakuru bitandukanye birimo n’ikitwa ghafla.com kiri mu bikomeye bigaruka ku myidagaduro muri Tanzania aho uyu muhanzi akomoka.

Iki kinyamakuru cyanditse ko iby’uru rukundo rwabo byavuzwe cyane nyuma yaho Harmonize yitabiriye isabukuru y’umwana w’umukobwa muto w’uyu mubyeyi wujuje umwaka. Harmonize witabiriye ibi birori yashimishije uyu mwana w’umukobwa ubwo yamutunguraga akamuririmbira indirimbo ye ‘Happy birthday’ isanzwe yifashishwa mu birori by’amasabukuru.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo umugabo yakoreye umugeni bahoze bakundana ku munsi w’ubukwe bwe byamusigiye amarira (Video).

Ubukwe buratashye: The Ben yambitse impeta Miss Pamella.