in

Haringingo Francis yahaye umugisha abakinnyi  2 ba Rayon Sports biteguye gusuzugura Kiyovu Sport

Umutoza wa Rayon Sports Haringingo Francis yahaye umugisha abakinnyi  2 b’iyi kipe bivugwako bazakinishwa ku mukino w’ejo kuwa gatanu.

Hashize iminsi aba bakinnyi 2 ba Rayon Sports bafite ibibazo by’imvune binatuma muri wikendi ishize badakina umukino wayo wa Shampiyona ubwo batsindaga ikipe ya Sunrise FC.

Amakuru YEGOB yamenye ni uko Leandre Willy Essomba Onana yagarutse mu myitozo yuzuye yitegura umukino ukomeye bafitanye na Kiyovu Sport kuri uyu wa gatanu, Mbirizi Eric nawe azaba ari kuri uyu mukino nubwo yari atari mu Rwanda ariko ku munsi w’ejo hashize yageze mu Rwanda avuye iwabo kwivuza imvune.

Aya makipe yombi ariteguye ku rwego rwo hejuru bitewe nibyo abakinnyi n’ubuyobozi bagenda batangaza usibye ikipe ya Rayon Sports ifite abakinnyi benshi bafite imvune barimo Rafael Osaluwe, Nishimwe Blaize ndetse na Rwatubyaye Abdul.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyanza:Habuze gato ngo abarobaga amafi barobe umurambo we, abarobyi babonye umurambo w’umugabo mu cyuzi

Ihere ijisho ifoto ya Ariel Wayz ataragafata yaciye igikuba ku mbuga nkoranyambaga