in

Haringingo Francis akubise akanyafu ku kibuno umukinnyi wa Rayon Sports umaze iminsi yigize intagondwa

Haringingo Francis Umutoza mukuru wa Rayon Sports yahaye ubutumwa bukomeye umukinnyi wa Rayon Sports uheruka kugaragaza imyitwarire mibi.

Kuwa gatatu tariki ya 31 kanama 2022, Ikipe ya Rayon Sports yakinnye n’ikipe ya Mukura Victory Sport, kuri Uyu mukino umuzamu Hategekimana Bonheur yagaragaye ashyamirana na Ramadhan Kabwili bitewe n’amakosa uyu muzamu w’umunya Tanzania yakoze kuri uyu mukino.

Nyuma y’uyu mukino hakomeje kuvugwa uku gushyamirana kw’aba bazamu babiri nubwo umutoza w’iyi kipe ntakintu yabitangajeho.

Amakuru dukesha Umunyamakuru Eric Mucunguzi ukora kuri RWANDAMAG, nuko mu myitozo yejo hashize uyu mutoza yahaye gasopo Bonheur ukomeje kuzana umwuka mubi mu bakinnyi b’iyi kipe. Kimwe mu byo yamubwiye nuko ngo niyongera azahanishwa gukatwa umushahara.

Ntabwo Hategekimana Bonheur ari ubwa mbere agaragaye ashyamirana n’abakinnyi bagenzi be, ibi ni ibintu akunze kuvugwaho cyane kandi benshi bakanavuga ko imyitwarire ye iteye impungenge.

Umukino wabayemo kutumvikana kw’aba bakinnyi warangiye Rayon Sports itsinze ibitego 2-1.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abafunze Bruce Melodie barashaka kumurekura ibitaramo bye byarangiye mu gihe hari abahanzi bishyize hamwe ngo buse ikivi cye

Pasiteri wagaragaye akubita abakritsu be mu rwego rwo kwirukana amagini yatawe muri yombi