in

Abafunze Bruce Melodie barashaka kumurekura ibitaramo bye byarangiye mu gihe hari abahanzi bishyize hamwe ngo buse ikivi cye

Nyuma y’uko Bruce Melodie akomeje guhezwa muri Gereza kugira ngo bakome mu nkokora ibitaramo bye bibiri yari afite mu gihugu cy’u Burundi, hari amatsinda y’abahanzi bo mu Rwanda ndetse n’abo mu Burundi biteguye kujya ku mukorera mu ngata aho atari bahamubere.

Kuri ubu amakuru ari guturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko abafungishije Bruce Melodie bashaka kuzamufungura ku munsi wo ku wa Gatandatu nimugoroba ibitaramo bye byamaze kurangira.

Bamwe mu bahanzi bo mu Burundi batishimiye ifatwa ry’uyu muhanzi bari gutegura kwishyira hamwe ndetse bagafatanya n’itsinda rya Symphony Band ryamaze kugera mu Burundi, bakusa ikivi cya Bruce Melodie ukiri mu gihome.

Kuri ubu itsinda ry’abacuranzi, Symphony Band ryamaze kugera i Burundi aho ari bo bari buze gucurangira Bruce Melodie dore ko yari kuririmba mu buryo bwa Live.

Symphony Band yamaze kugera i Burundi

Biteganyijwe ko amasaha y’igitaramo cya Bruce Melodie nagera atari yarekurwa abo bahanzi bishyize hamwe barajya kuririmba mu mwanya wa Bruce Melodie ikindi kandi igitaramo cyirahita cyitwa #FreeBruceMelodieConcert

Kuri ubu Bruce Melodie aracyafunze nyuma yo kwishyura amafaranga yasabwaga akaza kongera gufungwa bavuga ko bashaka andi mafaranga angana n’ayo yabahaye.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking News: Rutahizamu w’umurusiya wavugishije abarimo KNC ari mu nzira aza i Kigali kwiyereka abamupinze

Haringingo Francis akubise akanyafu ku kibuno umukinnyi wa Rayon Sports umaze iminsi yigize intagondwa