in

Hari bamwe mu bafana ba Kiyovu sport bibasiye umusifuzi Mukansanga Salma bakamutuka batawe muri yombi

Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize ubwo Gasogi United yari yakiriye Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa 16 amakipe yombi anganya 0-0, bamwe mu bakunzi ba Kiyovu Sports batishimiye imisifurire batutse umusifuzi Mukansanga Salima wasifuye uyu mukino.

Abafana ba Kiyovu Sports batishimiye bimwe mu byemezo uyu musifuzi yagiye afata byatumye bamuririmba n’umukino ukirimo ko ashaje.

Bagize bati “urashaje, urashaje, urashaje.”

Ubwo umukino wari urangiye, Salima arimo agenda agana mu rwambariro, ni ho yahuriye n’uruva gusenya aho batangiye kumuririmba bati “Malaya! Malaya! Malaya!”

Ubwo baririmbaga ibi, umwe yamanutse ashaka kujya gutangira abasifuzi ngo abasagarire ariko abashinzwe umutekano baritambika baramutangira.

Ejo hashize tariki ya 26 Mutarama ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwemeje ko rwatumijeho bamwe mu bafana kugira ngo rugire ibyo rubabaza bijyanye n’ibyabereye i Bugesera.

Abatumijweho ni batandatu bakaba barahise bafungwa nk’uko umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B Thierry yabitangaje.

Ati “Bakurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha imvugo zirimo ibitutsi bigize icyaha cyo gutukana mu ruhame ndetse n’icyaha cy’ivangura, ibi byaha barakekwaho kuba barabikoze igihe habaga umukino w’umupira w’amaguru wahuzaga ikipe ya Kiyovu Sports na Gasogi United wabaye tariki ya 20 Mutarama mu Karere ka Bugesera.”

Abafashwe 6 ni; Nishimwe Madina, Harerimana Aziz, Salima Jeanne, Ikitegetse Fatuma, Nsengimana Amza na Bigirimana Abdul Basta

Bakaba bafungiwe muri Sitasiyo za RIB za Kicukiro, Kacyiru na Remera ya II ahazwi nko kuri Good Year (Godiyari).

Yakomeje avuga ko iperereza rigikomeje mu gihe dosiye irimo gukorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha ndetse hakana hagishakishwa n’abandi babigizemo uruhare.

RIB yasabye abakunzi b’imikino mu Rwanda kujya bafana mu bwubahane bakirinda kujya bakoresha imvugo zirimo ibyaha cyangwa zibasira abandi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Fc Barcelona ishobora kuba igiye kugura rutahizamu wa Real Madrid nyuma y’imyaka 26 nta mukinnyi uva mu ikipe imwe ngo ajye mu yindi

Bad Rama ari mu gahinda gakomeye